Ibidasanzwe kuri album ya Bob Pro

Ibidasanzwe kuri album ya Bob Pro

 May 19, 2023 - 03:47

Nyuma y'iminsi mike ateguje abakunzi b'umuziki nyarwanda album, Bob Pro yamaze gushyira hanze urutonde rw'abahanzi bakoranye kuri album ye.

Bob Pro yagize igitekerezo cyo gukora Album ubwo yakoraga indirimbo ya Sauti sol yitwa Suzan bigizwemo uruhare na The Ben.

Nyuma yo kubona aho umuziki ugeze ndetse n'uko indirimbo yakoze yamamaye, yahisemo gushyira itafari rye ku muziki nyarwanda. 

Mu minsi yashize, nibwo bwa mbere yahishuye ko amaze igihe kirekire akora album nubwo yaje gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19, ntabwo yacitse intege.

Nubwo yari yatangaje iyi Album, ntabwo yari yatangaje abahanzi bayigize avuga ko afite uburyo bwe azagenda atangaza amakuru ajyanye na Album ye.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashyize hanze urutonde rw'abahanzi benshi bakoranye nawe kuri iyo album ye.

Ni bande bakoranye na Bob Pro kuri album ye "Ni Neza"?

Iyi Album ni imwe mu zagizweho uruhare n'abantu benshi harimo ba Producer benshi batandukanye ndetse n'abahanzi benshi biganjemo ab'amazina akomeye.

Ba producer bakoze kuri iyi Album harimo Element,  Ayo Rash, Kozze, Fanta Pro, ZED Pro, NIZ Beats ndetse n'abandi batandukanye. 

Uretse ba Producer,  Bob Pro yatoranyije inyenyeri z'umuziki nyarwanda azihuriza hamwe kugira ngo bamufashe gukora Album y'igitangaza.

Muri abo bahanzi harimo The Ben, Bruce Melodie, Chris Eazy, Juno Kizigenza, Bwiza, Niyo , Nel Ngabo, Bushali, Mistaek, Keny Sol, Ish Kevin, Alyn Sano ndetse n'abandi benshi.

Icyakora nubwo atatangaje amazina y"indirimbo ze, yatangaje ko indirimbo ya mbere izaba yitwa For Life ya Afrique na Okkama mu gihe album nyiri izina yitwa Ni Neza.

Ni izihe ndirimbo zitegerejwe na benshi?

Indirimbo irimo Bruce Melodie na Chris Eazy ni imwe mu zizaba zihanzwe amaso dore ko nta ndirimbo n'imwe bari bakorana kandi nibo bahanzi ubona ko bari mu bihe byiza byabo dore ko Bruce Melodie aherutse kwegukana igihembo cya Best male artist muri the choice award 

Indirimbo ya The Ben ni indi izaba itegerejwe na benshi dore ko uyu muhanzi ukundwa n'abatari bake mu Rwanda adaherutse gusohora indirimbo bityo iyo ndirimbo iri kuri album ya Bob Pro akaba ariyo bategerezanyije amatsiko.

Indirimbo ya Papa cyangwe, Bushali, Mistaek na DJ Brianne ni indi yitezwe cyane dore ko aba bahanzi aribo bayoboye mu njyana ya Trap hano mu Rwanda. Ni indirimbo ya mbere aba bahanzi bari kumwe bagiye gukorana.

Indirimbo ya Dj Pius, Amalon na Sintex nayo iritezwe cyane dore ko ari indirimbo twakita ko ari iya 1K Entertainment itakigaragaza cyane mu muziki nyuma y'uko Amalon yigendeye. Amalon umaze igihe kirekire nta gikorwa cy'umuziki agaragaramo, agiye kugaragara kuri album ya Bob Pro. 

Ni akahe gashya n'itandukaniro rya Album ya Bob Pro?

Album ya Bob Pro ni imwe muri album zimzaze igihe zitegurwa dore ko Bob we yatangaje ko yahereye mu mwaka wa 2018 atunganya iyi Album.

Iyi album iriho abahanzi benshi bakunzwe cyane ariko badaheruka gushyira hanze indirimbo kandi basanzwe bakundwa n'abanyarwanda benshi urugero The Ben, Amalon, Niyo Bosco.

Ni album ya mbere iteguwa na producer bivuze ko yashyizemo ubuhanga bwe bwose mu gutegura album ye ya mbere kubera n'inararibonye afite mu muziki amazemo imyaka irenga 10.

Ikoze mu buryo nta muntu utazakunda indirombo ziyigize: Ni Album yahurije hamwe abahanzi b'injyana zitandukanye bivuze ko buri wese bitewe n'injyana yiyumvamo azakunda iyi Album. 

Iyi Album ifite umwihariko wo kuba yarahurije hamwe abahanzi batigeze bakorana indirimbo hanyuma bakayikorana. Urugero rwiza rw'indirimbo igomba kuzaba ica impaka ni indirimbo ya Bruce Melodie na Chris Eazy. 

Ni album yakozweho na ba producer benshi batandukanye haba ari abasanzwe mu muziki bafite ubuhanga ndetse n'abari kuza mu muziki bafite impano itangaje bose bakoze kuri iyi Album.

Uburyo amakuru agendanye n'iyi album asohoka nabwo bigumya gutera benshi amatsiko yo kuzumva indirimbo zigize iyi Album.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)