Umugore wa Fireman akomeje kurembera mu bitaro

Umugore wa Fireman akomeje kurembera mu bitaro

 Mar 6, 2023 - 13:34

Umugore wa Fireman wari urembeye mu bitaro bya Gisirikare i kanombe, yamaze kwimurirwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

Ukwezi kugiye gushira umugore wa Fireman akoze impanuka ikomeye yewe ajyanwa mu bitaro akaba asabwa kubagwa byihuse aho yamaze kugezwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

Amakuru ahamya ko yamaze kugezwa muri ibi bitaro aho agiye gukomeza kwitabwaho nyuma y'ukwezi kose ari kwa muganga ategereje ko abagwa ariko amikoro akomeza kumubera imbogamizi bigatuma bigenda bitinda.

Ubwo twamenyaga amakuru y'uko uyu mugore yatangiye kuba paralyse,  twavugishije Fireman atubwira ko uko atinda ariko ibyago byo gukomeza kuremba byiyongera gusa ariko nawe nta kundi yabigenza dore ko yatewe atiteguye.

Mu byakomeje kujya bimukoma mu nkokora kugira ngo ubushobozi bube ingume, harimo kuba arimo kwita ku mwana we w'amezi 10, kwita ku mugore we ndetse yewe harimo kwivuza we ubwe dore ko nawe yari kumwe n'umugore we ubwo yakoraga impanuka.

Kubera gutinda, imvune y'uyu mugore we yakomeje kwiyongera akaba yahise ajyanwa muri Faisal bityo Fireman akaba yaravuze ko hagize uwabona ubufasha yamufasha akigobotora iki kibazo cyamugwiririye atiteguye.