Rihanna  yaba agiye gukora ubukwe?

Rihanna yaba agiye gukora ubukwe?

 Feb 25, 2023 - 08:38

Nyuma y'uko Rihanna agaragaye atwite, kuri ubu biravugwa ko agiye gukora ubukwe n'umuraperi A$AP Rocky.

Mu gihe abafana ba Rihanna bari biteguye kwakira alubumu ye ya cyenda, bashobora kuba bagiye gutenguhwa nuko agiye kwitegura ubukwe, ibyo gukora Alubumu ye akaba abihagaritse.

Rihanna w'imyaka 35, kuri ubu atwite umwana we wa kabiri bitangazwa ko ari uw'umuraperi A$ AP, bikaba biri kuvugwa ko baba bari gutegura ubukwe mu ibanga rikomeye.

Rihanna na A$AP Rocky bari gutegura ubukwe mu ibanga 

Rihanna na A$AP Rocky bakaba baratangiye gukundana mu mwaka wa 2020, bikaba biri gutangazwa ko ubukwe bwabo bwabera muri Barbados iwabo wa Rihanna.

Urubuga rwa Radaronline.com ruri gutangaza ko gutegura ubukwe no kubyara undi mwana ari byo Rihanna ari kwibandaho muri iki gihe nubwo ari gukora ibitaramo.

Amakuru avuga ko kwemera gukora Super Bowl byanze bikunze byashimangiye urukundo akunda umuziki.

Rihanna ukomeje gukora ibitaramo by'imbaturamugabo ndetse akaba ari gukora Alubumu ye ya cyanda, biravugwa yaba ari kubifatanya no gutegura ubukwe nubwo hataramenyekana igihe buzabera.