Ubuzima bwa Proffesor Jay bwagarukiye ku mwamba

Ubuzima bwa Proffesor Jay bwagarukiye ku mwamba

 May 6, 2023 - 05:56

Umuhanzi Proffesor Jay ukomoka mu gihugu cya Tanzania yashimiye abantu bose bamubaye hafi mu burwayi bwe ndetse bakamufasha kujya kwivuza hanze y'igihugu.

Proffesor Jay ukunzwe cyane mu njyana ya Rap mu gihugu cya Tanzania, yatangaje ko ubu afite ubuzima bwiza akesha igihugu ndetse n'inshuti n'abavandimwe be bamubaye hafi mu burwayi bwe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Proffesor Jay yashimiye igihugu cyamubaye hafi, ashimira abantu bitanze kugira ngo avurwe akire, ashimira abanyamakuru batumye abantu bamenya iby'uburwayi bwe.

Mu kwezi kwa mutarama 2022, nibwo umuhanzi Proffesor Jay yajyanywe mu bitaro bya Muhimbili kubera uburwayi bwe, ategekwa kujya yishyura amashilingi miliyoni enye (sh 4,000,000) buri cyumweru. 

Proffesor Jay yashimiye igihugu n'abantu bose bamwitayeho mu burwayi bwe ubu akaba ari muzima. 

Nyuma y'uko bimenyekanye, Perezida wa Tanzania madam Samia Suluh Hassan yavuze ko igihugu aricyo kizamwishyurira amafaranga yo kwa muganga.

Ubwo yari arwaye, Proffesor Jay yaravuze ngo "Abaganga barasuzuma Imana igakiza" akaba ariyo mpamvu yagarutse ashima Imana yamukijije ibinyujije mu baganga.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)