Ubu, hari amakimbirane hagati ya Ben Affleck na Jennifer Lopez nyuma yuko uyu mugore ahisemo kwamamaza ibicuruzwa by’inzoga.
Aba bombi bari mu ngo zizizwi cyane muri Hollywood ariko urushako rwabo rwagiye rurangwa n’ibintu bitandukanye, nk’igihe byatwaye kugira ngo babone inzu yo kugura, bivugwa ko byatewe na Lopez.
Ben Affleck yatunguwe no kubona umugore yamamaza inzoga, akanazizana mu rugo, kandi azi ibyo zamukoreye[Getty Images]
Ikibazo kigezweho hagati yabo, ni ik'ibinyobwa bisindisha byitwa Delola, Jennifer Lopez arimo kwamamaza. Uyu muhanzikazi akaba n’umukinnyi wa firime ntabwo anywa ibisindisha, ariko ngo yishimira kwamamaza ibi bicuruzwa.
Icyakora, ikindi kibazo cyavutse kuri Jennifer Lopez mu rugo, kubera ko Ben afite ikibazo gikomeye, nk’uko ikinyamakuru Heat magazine kibitangaza, kivuga ko cyabajije benshi ba hafi y'uyu muryango, bagiye bavuga bakanagaragaza ibyiyumvo n’ibitekerezo bya Affleck ku bikorwa by’umugore we.
Benshi bemeza ko Ben Affleck byamushimisha bibaye nta nzoga iri mu nzu ye, ariko ko agomba kwicara akarebera Lopez akora kuri uyu mushinga, mu gihe we yumva ko bidakwiye.”
Ibibazo bya Ben n’inzoga birazwi, kandi akeneye kuvurwa kugira ngo yibature ibiyobyabwenge byamaze imyaka byaramukoronije.
Jennifer Lopez n'ubwo atanywa inzoga ariko yishimiye kuzamamaza[Getty Images]
Kugeza ubu, Ben yashyize imbaraga zidasanzwe mu kureka inzoga n’ibiyobyabwenge, bityo ntiyabura gutungurwa no kubona umugore we azana mu nzu ikintu cyangije ubuzima bwe.”