Umugore wa Fireman agiye kubagwa

Umugore wa Fireman agiye kubagwa

 Feb 20, 2023 - 07:59

Umugore w'umuraperi Fireman arerembye cyane nyuma yo gukora impanuka kuri ubu akaba agomba kubagwa urutirigongo.

Umuhanzi Fireman nyuma y'uko umwaka ushize akoze ubukwe na Charlotte, ntabwo ibihe byakomeje kubabanira neza kubera ko mu minsi yashize aribwo Charlotte yakoze impanuka ikomeye.

Nkuko umuraperi Fireman yabitangarije igihe dukesha iyi nkuru, yahamije ko umugore we arembye agomba kubagwa urutirigongo.

Ati "Byabaye ngombwa ko ahita abagwa vuba na bwangu kuko yagize ikibazo gikomeye. Namaze gusinya impapuro zemerera abaganga kumubaga kuko ari ibintu bitoroshye."

Fireman yakomoje ku bumuga bwafata umugore we abaye atabazwe mu maguru mashya.

Ati "Abaganga bambwiye ko agomba kubagwa byihuse kuko ikibazo yagize gishobora no kuba cyamutwara ubuzima cyangwa akagira paralysie."

Fireman muri iki gitondo nibwo yari ategereje ko umugore we ahura n'abaganga hanyuma bakamubaga.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)