Mu ijoro ryakeye kuwa Mbere tariki 26 Ukuboza 2022 , umuramyi Aline Gahongayire yaraye mu mitima ya benshi bitewe n’amafoto ye yifashe kunda bisanzwe bimenyerewe ku bantu bitegura kwibaruka.

Ni ifoto uyu muhanzikazi yashyize ku rubuga rwa WhatsApp ahagana saa tatu n’iminota 30 z’ijoro.
Akimara kuyishyira hanze, hatangiye gucicikana ibitekerezo bimwifuriza ibyiza ndetse benshi bavuga ko icyo Imana idutekerezaho ari icyiza gusa.
Icyakora ntago aratangaza niba yitegura kwibaruka undi mwana cyane ko amaze iminsi ahishuye ko afite umwana w’umukobwa mukuru ariko ujya umuhata ibibazo ku mpamvu abantu bavuga ko uyu mubyeyi nta mwana agira.
Aline Gahongayire ubwo yaganiraga na Isimbi tv, yahishuye ko afite umwana w’umukobwa wiga mu mashuri makuru ndetse ko iyo atashye ahata ibibazo mama we [Aline] amubaza impamvu abantu bavuga ko nta mwana agira kandi amugira. Gahongayire, yavuze ko ajya abura icyo asubiza uyu mwana we.
Muri iki kiganiro kandi, yavuze ko afite umukunzi n’ubwo igihe cyo kumwerekana kitaragera.
Icyakora icyatunguye benshi, ni ukuntu yayoboye igitaramo cyo kumurika album ya Dorcas na Vestine bise “Nahawe Ijambo” afite imbaraga kandi muri iyi foto, inda igaragara nk’iyo kuvuka.
View this post on Instagram

Aline Gahongayire aritegura kwibaruka.
