Ibyumweru bike bishize mu gihe cya Grand Prix ya Miami, Shakira yagaragaye asohokana n’ibyamamare byinshi we n’abahungu be bombi. Ariko ntagushidikanya ko icyatangaje benshi, ari ukuba yaragaragaye ari kumwe na Tom Cruise, wanamaranye igihe kinini n’abana bombi.
Tom Cruise aho kwikuramo Shakira ugaragaza ko amukunda bisanzwe, akomeje kubatwa n'urukundo
Amakuru yavuye muri uko guhura yemeza ko uyu mukinnyi wa firime yashimishijwe cyane n’uyu muririmbyi, ndetse yabwiye abari hafi ye ko yumva hari rukuruzi iri hagti ye na we ashaka gucukumbura.
Nkuko amakuru aturuka hafi ya Shakira waganiriye na Daily Mirror abitangaza, ngo uyu muhanzikazi we yumva adashishikajwe no gukundana na Tom Cruise.
Nk’uko ikinyamakuru The Mirror kibitangaza, ngo Tom Cruise yakomeje gukunda cyane kuko yumvaga rwose hari rukuruzi kuri we n'uyu muririmbyi. Shakira we yumvaga ari inshuti gusa, ariko Tom Cruise yatangiye kwitekerereza ibindi, ndetse no gushyiramo imbaraga ngo atsindire umutima wa Shakira.
Amaze guhura na Shakira, Tom Cruise yemeje ko yahuye n'umuntu bashobora kuzabana ubuzima bwe bwose. Ibyo byarihuse kandi bigenda byerekana uburyo abagabo bamwe bajya bitiranya ibintu. Kuba umugore ari inshuti kuri wowe, ntibisobanura ko yifuza ko mwakundana.
Shakira yirinda kwerura ngo avuge nabi Tom Cruise udahwema kuvuga ko amukunda, ariko ntahwema kugaragaza ko nta rukundo afite
Byose byatangiye kugenda bifata indi ntera, ubwo byavugwaga ko Tom Cruise akomeje kuvuga ko Shakira ari umugore w’inzozi ze.
Icyakora, n’ubwo Shakira nta marangamutima adasanzwe afitiye uyu mugabo, ariko na none ntabwo aba ashaka guhita yerura ngo amubwire nabi, amubabaze, nubwo Tom Cruise akomeza kugenda avuga ko amukunda mu gihe we nta rukundo yiyumvamo.
