Umugore wa Joe Biden yasomanye n'undi mugabo mu ruhame

Umugore wa Joe Biden yasomanye n'undi mugabo mu ruhame

 Feb 9, 2023 - 06:07

Jill Biden Madamu wa Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika yasomanye urugwiro umucanza mukuru muri iki gihugu Doug Emhoff.

Ubwo Doug Emhoff yari mu isomomero mu gice cyicarwamo n'abayobozi bakuru ( VIP), nibwo Madamu wa Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika (first lady), Jill Biden yinjiraga maze asoma ku munwa Emhoff.

Ubwo Jill yamusomaga, akaba yabikoranye urugwiro rwinshi bigaragara ko yabyishimiye cyane, byatumye abantu bakomeza kubyibazaho, kuko bidasanzwe ku bayobozi nkabo bo mu nzego zo hejuru mu butegetsi.

Jell Biden na  Doug Emhoff ifoto yaciye ibintu basomana

Doug Emhoff akaba ari umugabo wa kabiri muri Amerika nyuma ya Joe Biden. Ikindi kandi Emhoff umugore we ni Kamala Harris Visi Perezida w'Amerika.

Mu gihe hari kuba ibi byose, mu ishyaka ry'Abademukarate( democratic party), aba bose babarizwamo, hari amakuru avuga ko Kamara Harris yakongera kwiyamamazanya na Biden mu matora akurikira.

Abakurikirana ibya politike bavuze ko ibi Jell yakoze yari abiziranyeho na Biden ahubwo ko ntakabuza bifite ikindi bisobanuye.

Nubwo mu mico yabo mu Burengerazuba bw'isi basanzwe basomana, ariko uburyo Jell yasomye Emhoff byakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.