Hateguwe iborori by'imideri bizahuza u Rwanda na Uganda

Hateguwe iborori by'imideri bizahuza u Rwanda na Uganda

 Feb 17, 2023 - 12:36

i Kampala hateguwe iborori by'imideri bizahuza igihugu cya Uganda n'u Rwanda bise ‘Kampala-Kigali Fashion Week’ biteganyijwe ku wa 24 Gashyantare 2023.

Mu gihugu cya Uganda hateguwe ibirori by'imideri bizaba ku wa 24 gashyantare 2023  bizahuza abanyamideri bakokoka mu gihugu cya Uganda n'abakomoka mu gihugu cy'u Rwanda.

Ubuyobozi bwa ‘Kampala-Kigali Fashion Week’ bwemeje ko iki gikorwa kizabera muri ‘Pearl of Africa Hotel’ i Kampala aho itike ya make asaba ari ibihumbi 15.

Ibi birori bizaba bibaye ku nshuro ya mbere bihuje abanyamideri bakomoka mu rwanda na Uganda aho byitezwe ko bazahura bakungurana ibitekerezo bitandukanye mu kuzamura iterambere ry'imyidagaduro mu Rwanda ndetse na Uganda.

Uganda nicyo gihugu bisa nkaho nta mikoranire ya hafi ifitanye n'urwanda mu myidagaduro ugereranyije n'uburundi duhana imbibi dore ko imyidagaduro yo mu Burundi yiganjemo iyo mu Rwanda cyane.

kwinjira muri ibi birori, amafranga make ni ibihumbi 150 by’Amashiringi ya Uganda, mu gihe bizaba ari miliyoni 3 z’Amashiringi ya Uganda ku meza yo muri VIP.