Umuhanzikazi Bwiza Emerance uri mu bahagaze neza muri muzika nyarwanda agiye kwerekeza mu gihugu cya Kenya aho agiye kwamamaza ibikorwa bya muzika ye.
Amakuru The Choice Live yamenye arahamya ko uyu muhanzikazi agiye kujya muri Kenya muri Media tour [Urugendo mu bitangazamakuru], uyu muhanzikazi azahaguruka i Kigali ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu hatagize igihinduka.
Bwiza agiye kwerekeza muri iki gihugu mu gihe byitezwe ko kuwa Gatandatu tariki 24 Nzeri ari nabwo azashyira hanze indirimbo nshya yise “Exchange”.
Uyu muhanzikazi arajya muri Kenya mu gihe mu minsi ishize yari akubutse muri Uganda naho yari yagiye kwamamaza ibikorwa bya muzika ye bikarangira akozeyo n’ibitaramo.
Biteganyijwe ko Bwiza azasoza kuzenguruka ibitangazamakuru byo muri Kenya kuwa Kabiri tariki 27 Nzeri n’ubwo bitaramenyekana niba azahita agaruka mu Rwanda cyangwa azakorayo n'ibitaramo. Icyakora The Choice Live yamenye amakuru avuga ko indirimbo nshya “Exchange” azayishyira hanze ari muri iki gihugu.
Bwiza kandi yari amaze iminsi avugwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nyuma y’uko havuzwe ko hari amashusho ye arimo gukora imibonano mpuzabitsina nyamara abantu bakategereza bagaheba.
N’ubwo Bwiza yari yagaragaje igihunga n’ubwoba avuga ko ibintu birimo kumuvugwaho atabizi, nyuma y’uko amashusho abuze, abenshi bateye amabuye uyu mukobwa, bavuga ko ariwe wabiteguye kugirango ateguze indirimbo nshya.
Bwiza yabwiye umunyamakuru wa The Choice Live ko ntaho ibyo bihuriye, ahubwo ko byamwangirije isura, yavuze ko kandi indirimbo yari asanzwe azayisohora rwose.
Ati “Ibyo ntaho biburiye rwose! Ngewe se ubundi sinarinsanzwe nkora indirimbo? N’ubundi nari mbifite muri gahunda kuko biriya ntibyari kumbuza gukora imiziki kuko niyo intunze, ubwose nareka kubaho kugirango ntavugwa?”.
Bwiza nyuma yo gushyira hanze indirimbo "Rumours" yateguje indi yise "Exchange".
Umuhanzikazi Bwiza ubarizwa munzu ifasha abahanzi ya Kikac Music, ni umwe mu bahagaze neza mu muziki nyarwanda. Akunzwe cyane mu ndirimbo “Ready” imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 1.5 kuri YouTube, “Rumours” iri mu zigezweho cyane muri iyi minsi n’izindi. Kuri ubu yateguje “Exchange” ivuga ku nkundo z’iyi minsi.
Uyu muhanzikazi yatangiye urugendo rwa muzika nyuma yo kwegukana irushanwa rya Next Diva ryari ryareguwe na Kikac. Nyuma yo kwegukana iri rushanwa muri 2021, Bwiza yahise asinyishwa nk’umuhanzi mushya wa Kikac ahuriyemo na Mico The Best.
Bwiza agiye kuzenguruka mu bitangazamakuru muri Kenya.
Reba Reba indirimbo Rumours ya Bwiza.