Ni ikigeragezo gufunga amaso iyo mbonye abagore beza-Don Jazzy

Ni ikigeragezo gufunga amaso iyo mbonye abagore beza-Don Jazzy

 May 30, 2023 - 05:18

Umuririmbyi wo muri Nigeria Don Jazzy yatangaje ko atabasha gufunga amaso ye mu gihe abonye abagore beza kuko ngo kubana n'abagore benshi nta kibazo abibonamo.

Don Jazzy amazina y'ubuhanzi ariko amazina nyakuri akaba ari Michael Collins Ajereh, yatangaje ko kuba umugore yamuca inyuma akagirana umubano n'abandi bagabo ntacyo byamutwara kuko ngo kubana n'mugabo cyangwa umugore urenze umwe ari ibintu karemano.

Jazzy usanzwe ufite inzu itunganya umuziki ya Mavin, yatangaje ko atari mu bwoko bw'abagabo bagira umugore umwe, ngo kubera ko kuba afite umukunzi bitamubuza kubona abandi bagore beza bakaba banamukurura kuruta uwo bari kumwe.

Uyu muririmbyi akaba n'umugabo utunga umuziki, ibi akaba yabitangaje ubwo yari kumwe n'Umunyakuru Chinedu Ani Emmanuel uzwi nka Nedu.

Ku bw'ibyo Don Jazzy yakomeje abwira uyu munyakuru ko iyo ari mu rukundo n'umukobwa, n'ubundi uwo mukobwa aba afite abandi bakobwa b'inshuti ze beza cyane akumva nabo yabatereta.

Don Jazzy ntacyo byaba bimubwiye kuba umugore we yaryamana n'undi mugabo

Ati " Kuri nge nta kibazo mbibonamo kuba umukobwa dukundana yaryamana n'undi mugabo, kubera ko nange mba mfite abandi benshi turi inshuti. Ntabwo ndi mu bwoko bw'abagabo baguma k'umugore umwe. Sinzi nzi nge nuko babigenza, kubera ko umukobwa w'inshuti yange aba afite abandi bakobwa benshi b'inshuti ze kandi beza, mba numva nabo bose twabana."

Yakomeje agira ati " Ndi mu bantu bakunda abagore beza cyane. Buri gihe n'ikintu kiba cyinkomereye cyane gufata amaso yange ngo nyafunge mu gihe mbareba."

Ku bw'ibyo akaba yavuze ko adashaka kubaho abantu bamwizera cyane, ko ahubwo ashaka kuba umwizerwa w'igihe kizaza.

Tubibutse ko Don Jazzy w'imyaka 41, ubwo yari afite imyaka 20 yaje gushakana na Michelle Jackson ariko nyuma y'imyaka ibiri baratandukana mu ibanga rikomeye.

Kuva icyo gihe ntiyari yongere gushaka. Zimwe mu mpamvu atanga ngo ni uko urukundo rubabaza.