Marina na Yvan Muziki bamaze igihe bari mu rukundo, bamaze gutera ikirenge mu cya bakuru babo

Marina na Yvan Muziki bamaze igihe bari mu rukundo, bamaze gutera ikirenge mu cya bakuru babo

 Jan 11, 2023 - 08:52

Nyuma y'imyaka irenga ibiri Marina akundana n'umuhanzi Yvan Muziki, Marina yemeje ko batagikunda ubu nta mukunzi afite.

Umuhanzikazi Marina wari umaze igihe ari mu munyenga w'urukundo n'umusore w'umunyarwanda ukora umuziki, Yvan Muziki byamaze gutangazwa ko ubu batakiri kumwe. Ni nyuma y'uko byari byaragiye bivugwa cyane ariko ba nyiri ubwite batari babyitangariza.

Mu magambo ye, Marina yagize ati “Ikintu kimwe nakubwira ni uko ubu nta mukunzi mfite!” ibi bihita bishyiraho ukuri ku rukundo rwabo rwari rumaze Igihe bihwihwiswa ko hajemo agatotsi ariko ba nyiri ubwite bararyumyeho.

Kuva Marina yatangira kuvugwa mu nkuru z’urukundo na Yvan Muziki, amakuru yavugwaga ni uko uyu muhanzikazi yatangiye kurebana ay’ingwe n’ubuyobozi bwa The Mane Music.

Ubuyobozi bwa The Mane Music bwashinjaga Marina kujya mu rukundo rukamutwara umwanya yari asanzwe agenera akazi ke.

Marina siwe muhanzi ukundanye n'undi muhanzi hano mu Rwanda hanyuma bagatandukana kuko uretse aba, habanje Safi ubwo yakundanaga na Knowless hanyuma hakurikiraho na Juno wakundanye na Ariel Ways ariko nabo bakaza gushwana ndetse n'abandi benshi.

N'ubwo babigenje nkuko ababanjirije babigenje, uru rukundo rwabo rwabaye umugisha kuko bakozemo indirimbo bise 'Urugo ruhire’ ya Massamba Intore bose basubiranyemo.