Kuri uyu wa 14 Werurwe 2023, nibwo umuhanzikazi Tiwatope Savage wamenyekanye nka Tiwa Savage, yemeje ko yatewe n'abajura iwe mu rugo.
Abinyujije ku ruta rwe rwa Instagram yemeje ko kuri tariki ya 13 Werurwe 2023, ari bwo abantu binjiye iwe mu rugo bagambiriye gutwara amakuru yo mu ikoranabuhanga abitse muri mudasobwa ye ndetse no muri telefone ze.
Ku bw'ibyo, Polisi yo mu gace ka Alagbon, Ikoyi ikaba yatangaje ko hari abafashwe bakaba bafunzwe kugira ngo bakorwe iperereza kuko bakwekwaho kuba aribo binjiye muri iyo nzu.
Ikindi kandi mu itangazo rigenewe abanyamakuru, hemejwe ko Tiwa Savage n'umuryango we bafite umutekano kandi batekanye.
Magingo aya ntiharamenyekana niba hari ibindi bintu abo binjiye mu nzu ya Tiwa Savage baba baratwaye cyangwa se niba n'amakuru bashakaga barayegezeho.
Muri rusange ibyamamare mu ngeri zinyuranye, hakunze gutabwa muri yombi abantu baba binjiye mu nzu zabo nta burenganzira babifite, akenshi bakaba baba bagambiriye kwiba.
View this post on Instagram
