Hamisa Mobetto yahinduye amazina y'umwana we na Diamond

Hamisa Mobetto yahinduye amazina y'umwana we na Diamond

 Apr 19, 2024 - 13:37

Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond Platnumz umwana w'umuhungu, yafashe icyemezo cyo guhindura izina umwana we yari ahuje na se.

Umunaya-Tanzania Hamisa Mobetto wabyaranye n'umuhanzi Diamond Platnumz umwana w'umuhungu bise Dylan Abdul, yafashe umwanzuro wo guhindura amazina y'uyu mwana wabo, nyuma yuko uyu muhanzi akomeje kwihunza uyu mwana nta mwiteho.

Unyarukiye ku mbuga nkoranyambaga z'uyu muhungu wa Mobetto byumwihariko kuri Instagram, usanga ari kwitwa Dylan Mobetto, mu gihe ubundi yari asanzwe yitwa Dylan Abdul. Izina Abdul, akaba yari arihuje na se Diamond, dore ko uyu muhanzi amazina nyakuri ye ari Naseeb Abdul Juma Issack.

Nyuma yuko Mobetto ufite abana babiri badahuje ba se afashe umwanzuro wo kwita izina rye umwana we, ku mbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro bibaza icyabimuteye n'amaherezo yabyo. Igihurizwaho na benshi, ni uko Diamond atajya yikoze uyu muhungu, dore ko andi makuru avuga ko uyu mwana atari uwe.

Umunyamakuru wo ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania Millard Ayo yagiranye ikiganiro kuri telefone na nyina wa Mobetto kugira ngo amubaze icyabimuteye, asubiza ko bo mu gihe cyabo ibintu by'imbuga nkoranyambaga bitari bifite akamaro yewe bitanabaho, bityo ko kuba yahinduye amazina kuri izo mbuga, ibyo ari ibintu bisanzwe cyane.

Hamisa Mobetto yahinduye amazina y'umuhungu we na Diamond