Meddy yerekanye umwana we

Meddy yerekanye umwana we

 Jan 24, 2023 - 11:09

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert yerekanye umwana we w’umukobwa aherutse kwibaruka.

Umuhanzi nyarwanda ariko ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za America Meddy ku nshuro ya mbere yerekanye umwana w’umukobwa yabayaranye na Mimi ukomoka muri Ethiopian.

Kuri uyu munsi ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto ya Meddy ateruye umwana we Ngabo Myla yabyaranye na Mimi.

Ni ifoto yazamuye amarangamutima ya benshi cyane ko bwari ubwa mbere yerekanye uyu mwana.

Ni nyuma y’iminsi havugwa urunturuntu hagati y’umuryango we, havugwa inkuru z’uko umugore yaba akubita Mimi.

Ku wa 24 Werurwe 2022 nibwo hamenyekanye inkuru y’uko umuryango wa Meddy na Mimi wibarutse imfura y’umukobwa.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)