Afrimma awards 2022: Diamond Platnumz yongeye kwegukana igihembo

Afrimma awards 2022: Diamond Platnumz yongeye kwegukana igihembo

 Nov 22, 2022 - 12:44

Umuhanzi Diamond Platnumz nyuma yo guhigikwa n’uwo yareze [Rayvanny] yegukanye igihembo.

Nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022 muri Leta Zunze Ubumwe za America hatangiwe ibihembo bya Afrimma awards [Africa Music Magazine awards] 2022, hakamenyekana ibyiciro bimwe by’abatsinze ibindi ntibimenyekanire igihe, byatangajwe ko Diamond Platnumz yegukanye igihembo cya “Best live act”.

Diamond Platnumz yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza ku rubyiniro ahigitse abandi barimo Mr Flavour, Barnaba, Yemi Alade, Fally Ipupa n’abandi.

Ni nyuma y’uko Rayvanny yari yamuhigitse mu cyiciro cya “Best Male in East Africa” aho yari agihuriyemo na Eddy Kenzo n’abandi.

Iki gihembo agitwaye abikesha ibitaramo yagiye akora hirya no hino.

Diamond Platnumz niwe muhanzi witwara neza ku rubyiniro.

Muri ibi bihembo, Diamond Platnumz umwaka ushize wa 2021 yari yabashije kwegukana igihembo cy'umuhanzi mwiza wo muri Africa y'iburasirazuba [Best Male East Africa] iki gihembo muri uyu mwaka cyegukanywe na Rayvanny wohoze muri Wasafi Label, Diamond Platnumz abereye umuyobozi.

Diamond Platnumz ni umwe mu bakunze kwiharira ibihembo byo muri Africa y'iburasirazuba.

Diamond Platnumz kandi yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere muri Africa y'iburasirazuba ugejeje miliyoni 200 z'abamwumvise ku rubuga rwa Boom Play.