Diamond Platnumz witegura kuza gutaramira abanyarwanda yaciye agahigo kuri YouTube ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Africa ubashije kugeza miliyari ebyiri z’abamurebye kuri uru rubuga.
Uyu munya Tanzania w'imyaka 33 yujuje miliyari ebyiri akomeza kwanikira abahanzi nka Wizkid, Burna Boy, Davido n’abandi b’ibihangange kuri uyu mugabane.
Diamond Platnumz n’ubundi niwe muhanzi wari wagejeje miliyari y’abarebyi [views] bwa mbere.
Diamond Platnumz kandi kuri ubu niwe muhanzi wa mbere muri Africa ukurikirwa cyane kuri uru rubuga rwa YouTube dore ko akurikirwa n’abasaga miliyoni zirindwi [7] agakurikirwa na Rayvanny ukurikirwa na miliyoni enye [4], aho bakurikirwa na Harmonize na Ckay bakurikirwa n’abasaga miliyoni 3.
Diamond Platnumz yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere muri Africa ugejeje miliyari ebyiri z'abamurebye kuri YouTube.
Ibindi bihangange byo muri Africa birimo Wizkid na Burna Boy bikomeje kwiruka inyuma y'imibare ya Diamond Platnumz kuri YouTube.
View this post on Instagram