Konde Gang irimo kuyenga nk’isabune

Konde Gang irimo kuyenga nk’isabune

 Oct 26, 2022 - 05:59

Bitagaragara ko muri iyi minsi, Harmonize natagira icyo akora mu maguru mshya, inzu ifasha abahanzi ya ya Konde Gang ishobora kuburirwa irengero. Iyari ifite abahanzi batandatu, isigaranye 3.

Konde Gang inzu ifasha abahanzi mu gihugu cya Tanzania, yashinzwe n’umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize, iyi nzu yayishinze nyuma yo kurambirwa imikorere y’ikandamiza yakorerwaga n’uwari umukoresha we Diamond Diamond.

Harmonize ajya gushinga iyi nzu ya Konde Gang mu mwaka wa 2020, yari agamije gufasha abahanzi bato akabavana ku rwego rumwe rwo muri Tanzania bakagera ku kuba abahanzi mpuzamahanga ariko nawe bakamufasha kubaka ubwami bukomeye bwari gutuma ahangana na Wasafi Label ya Diamond Platnumz yari yaramureze kuva mu mwaka wa 2015.

Harmonize watangiye afite ikizere cyo kubaka ubwami bwa Konde Gang gisa n’ikimaze kuyoyoka.

Uyu muhanzi agishinga iyi nzu yahise asinyisha umuhanzi Ibraah wari mu banyempano badashidikanywaho, Harmonize ntiyatuje kuko abo bari bahanganye [Wasafi] bari bafite abahanzi batandatu, byamusabye kongera umubare w’abahanzi kugirango babashe guhangana.

Harmonize yasinyishije Cheed, Killy, County Bwoy na Anjella ndetse n’abandi yafashaga badafite amasezerano barimo Skales wo muri Nigeria batamaranye kabiri.

Konde Gang yateye imigeri ariko biranga.

Aba bahanzi uko ari batanu basanga Harmonize wa gatandatu kuko Skales wa Karindwi yavuyemo atanamaze kabiri, batangiye gukora indirimbo nyinshi umunsi ku munsi ariko Zuchu wari wasinyishijwe na Diamond Platnumz yababereye ibamba kuko igikundiro cyose muri Tanzania niwe wacyitwariye.

Konde Gang yatangije ihangana kuri Wasafi kugirango ibashe kuba yavugwa mu itangazamakuru ariko bifata ubusa.

Harmonize na Ibraah bakoze indirimbo zibasira Rayvanny wo muri Wasafi zirimo “Vibaya’ “Hayakuhusu” n’izindi ariko umusaruro wakomeje kubura.

Nyuma yo guhanyanyaza, abahanzi ba Konde Gang batangiye kugenda urusorongo.

Ku 07 Mutarama 2022 umuhanzi County Wizzy yatandukanye n’iyi nzu yamufashaga, yatangaje ko impamvu yo kugenda kwe ari uko ibyo yasezeranyijwe birimo kugirwa umuhanzi mpuzamahanga byaheze mu magambo gusa.

Nyuma ya Country Bwoy, hakurikiyeho abandi babiri.

Kuwa 15 Ukwakira 2022 nibwo abahanzi Cheed na Killy bafashe umwanzuro wo gutandukana n’iyi nzu ifasha abahanzi ya Konde Gang kuko ngo ibyo basinyiye batigeze babikorerwa ahubwo ko Harmonize yifashisha amazina yabo akamamaza ibikorwa bye ndetse bakavuga ko kuva bageze muri Konde Gang batigeze bakora indirimbo nyinshi ahubwo ko Harmonize na Ibraah aribo birirwa bashyira hanze ama album naho bo bicira isazi mu maso.

Undi muhanzi usa n’utakirimo neza ni Anjella, uyu bitewe n’umuvuduko yakoreragaho, ubona ubu harimo ibitakigenda neza kuko yari umwe mu bahanzi bakora indirimbo nyinshi mu Tanzania. Icyakora kuri ubu ebyiri mu mwaka ziba zihagije.

Kuba abahanzi barimo kuva muri Konde Gang si ikibazo kinini n’ubwo ari ikibazo. Ikigoye kurusha ho ndetse giteye inkeke n’uko aba bahanzi batigeze basimbuzwa cyangwa se ngo abayobozi ba Konde Gang batangaze impamvu abahanzi bakomeje kugenda umunsi ku munsi.

Konde Gang iragana hehe?

Abarebera hafi imyidagaduro ya Tanzania by’umwihariko abahanzi baho, abagerageje kuganira na The Choice Live, batubwiye ko nta rirarenga kuri Konde Gang ariko na none bisaba imbaraga z’umurengera kugirango isubire ku murongo.

Umwe yagize ati “Birasa n’aho Harmonize yibagiwe ko afite abahanzi afasha, abyitiranya na Diamond Platnumz kandi Simba afite ikipe ngari kandi izi ibyo ikora kuruta ikipe ya Harmonize iziko ariwe muhanzi wenyine.

Mbona Konde Gang isigaye ishingiye kuri Harmonize, niwe bashaka ko avugwa, akora ama album umunsi ku munsi kandi bakibagirwa ko ibyo Harmonize akora n’abandi bahanzi babikeneye”.

Uyu muntu utifuje ko tumuvuga izina yasoje atubwira ko bisaba imbaraga z’umurengera kugirango Konde Gang yongere ihame.

Ati “Konde Gang si izina rito kuburyo ryagorana ariko nanone basa nk’abarangaye cyane! Birasaba ko Harmonize abihagurukira cyangwa agashaka ikipe ngari ibizobereyemo igashyira imbaraga mu gukurikirana ibikorwa by’abandi bahanzi kuko Harmonize we, Kajala Frida abyitaho. Naho nibitaba ibyo, bazisanga na Ibraah bacungiragaho agiye”.

Kuri ubu Konde Gang isigayemo Harmonize, Ibraah na Anjella ugenda biguruntege.

Abahanzi Cheed na Killy baherutse gutandukana na Konde Gang ya Harmonize.