Amakuru mpamo ku mpanuka Davis D yagonzemo umumotari

Amakuru mpamo ku mpanuka Davis D yagonzemo umumotari

 Feb 8, 2023 - 11:02

Muri iki gitondo, Davis D yakoze impanuka mu karere ka Kicukiro I gikondo agonga umumotari wari uhetse umugenzi ariko ntawahatakarije ubuzima.

Umuhanzi uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse no mu karere u Rwanda rubarizwamo Davis D, yakoze impanuka muri iki gitondo mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro muri Gikondo ahazwi nka Sejemu ahagana mu masaha ya saa Tatu.

Davis D wari utwaye imodoka ya Voiture y'ubururu, yagonze umumotari wari uhetse umugenzi hanyuma umugenzi ahita yihutanwa kwa muganga ajyanwa n'imbangukira gutabara ariko Davis D we ntihagize icyo aba n'uwo mu motari wari uhetse ntacyo yabaye uretse umugenzi.

Haciyeho Igihe gito Davis D avuye mu Burundi aho yari yagiye gutunganyirizayo amashusho y'indirimbo ye no gukorerayo ibitaramo aho yanahagiriye ibihe byiza cyane.

Moto yari ihetse umugenzi Davis D yagongeye mu karere ka Kicukiro I gikondo.

Abantu bahise bahurura baza kureba ibibaye ku bwinshi Davis D nawe ava mu modoka yicara hasi.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)