Nta muhanzi uririmbira ubuntu! EAP yakuyeho ibihuha by’abahanzi babembekerezwa

Nta muhanzi uririmbira ubuntu! EAP yakuyeho ibihuha by’abahanzi babembekerezwa

 Dec 14, 2022 - 15:44

Mu gihe mu Rwanda hakomeje kwibazwa impamvu abahanzi bagaragara mu bitaramo bahora ari bamwe, ubuyobozi bwa EAP bwahakanye amakuru y’abahanzi baba baririmbira ubuntu.

Muri uyu mugoroba wo kuwa 14 Ukuboza 2022 muri Park Inn hotel harimo kubera ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na East African Promoters. Sosiyete ya Mushyoma Joseph izwiho gutegura ibitaramo kuva mu 2008.

Mu bibazo byabajijwe n’abanyamakuru batandukanye, habajijwe impamvu abahanzi bagaragara mu bitaramo ari bamwe ariko iyo ngingo ikabura gisubiza yewe bikanatekerezwa ko haba hari bamwe bemera kuririmbira ubuntu kugirango bajye muri ibyo bitaramo.

Mu gusubiza ibi bibazo, umuyobozi wa East African Promoters, bwana Mushyoma Joseph yahakanye agira ati “Kuva natangira ibi bintu ntabwo ndakoresha umuhanzi ntamuhaye amafaranga”

Icyakora uyu mugabo yavuze ko abahanzi nyarwanda batanganya amafaranga kuko n’ubundi batanganya ibikorwa n’amazina.

Ati “Birumvikana ntabwo Okkama yanganya amafaranga na Bruce Melodie kuko n’ubundi ibikorwa byabo ntibingana uhereye no ku bikorwa bitangana”.

Bamwe mu bahanzi batunzwe intoki mu bagaragara mu bitaramo kenshi ni Bushali, Kenny Sol na Bwiza ariko n’ubundi igisubizo cyasanze ari bamwe mu bafite ibikorwa byiganje kurusha abandi bahanzi.