Umunyamakuru DC Clement na Dj Brianne mu ihangana ryeruye

Umunyamakuru DC Clement na Dj Brianne mu ihangana ryeruye

 May 26, 2023 - 08:13

Umunyamakuru DC Clement yatangaje ko Dj Brianne ari umutinganyi mu ihana rimaze gufata intera hagati yibi byamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Ku ikubitiro byatangiye Umunyamakuru DC Clement ashyira hanze ifoto ari kumwe n’umushoramari Coach Gael amushima ko ari indashyikirwa mu muziki kandi ko ari ingirakamaro.

Mu magambo ye yatangaje, akaba yaravuze ko yemera ntagudikanya ko ari umwe mu bagabo bafite byinshi byingirakamaro mu muziki Nyarwanda.

Nyamara DC Clement yakoze ibi, mu gihe kenshi yumvikanye anenga byivuye inyuma uyu Coach Gael, avuga ko yaje kwica umuziki nyarwanda ndetse ko kompanyi yitwa 1:55Am izwi ko ari iya Coach Gael atari iye ahubwo ayiyitirira.

Umunyamakuru DC Clement mu ihangana na DJ Brianne 

Nyuma y’iyo foto DC Clement yasohoye hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko Coach Gael yaba yatangiye kwiyegereza Clement akagira ibyo amwemerera kugira ngo ajye amuvuga neza bityo batangire kugirana imikoranire ya hafi.

Nyamara uyu munyamakuru yaje abyamaganira kure atangaza ko bahuye bisanzwe bakicarana akanamumurikira umuryango, amushimira ko ari umunyamakuru ukora akazi ke neza nk’umunyamakuru.

Ibya Dj Briane byaje bite?

Muri ibyo byose byavugwaga niho Dj Briane yaziyemo nyuma y'uko yagiye agaragara yikoma Clement binyuze ku mbuga nkoranyambaga na YouTube.

Akaba yaravugaga ko uyu munyamakuru yigira igitangaza kandi aciriritse.Bimwe mu byo yagarutseho ngo n’uko yigaragaza uko atari atanga n’ingero y’uko inzu abamo yari imeze nk’ikiraro cy’ihene bayimwirukanyemo.

Ku rundi ruhande, DC Clement ibyo byaramubabaje by'umwihariko kuba yaramwise umunyamuvumo ashaka kugaragaza ko Gael we ari umunyamugisha bityo ko aba bombi batakagombye guhura ngo baganire.

Guhangana gukomeye hagati ya Dj Brianna na DC Clement 

Kuri izi mpamvu, DC Clement yahise atangaza ko Dj Briane ari umutinganyi aho yagiye ashyira hanze amafoto atandukanye ari kumwe n’abakobwa batandukanye.

Ikindi kandi yagaragaje amafoto y'umukobwa ngo wahoze aryamana na mugenzi we ubu utakiba mu Rwanda bityo Brianne akaba yaramusigaranye.

Yongeyeho ko Brianne yagiye yirukanwa mu tubari dutandukanye kubera ingeso y’ubujura.

Nta kabuza aba bombi ibyabo bikomeje guhindura isura mu buryo butari bwiza.