The Ben yaryumyeho ku ndirimbo yakoranye na Ommy Dimpoz

The Ben yaryumyeho ku ndirimbo yakoranye na Ommy Dimpoz

 Nov 8, 2022 - 12:24

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi mu muziki wa Africa y’iburasirazuba nka The Ben akomeje kuryumaho ku ndirimbo yakoranye na Ommy Dimpoz.

Ku Itariki 04 Ugushyingo 2022 nibwo umuhanzi uri mu bafite izina rinini muri Tanzania na Africa y’iburasirazuba Omary Faraji Nyembo wamamaye ku izina rya Ommy Dimpoz yashyize hanze album ye ya mbere kuva atangiye umuziki mu mwaka wa 2011. Ni album yise “Dedication” igizwe n’indirimbo 15.

Kuri iyi album igizwe n’indirimbo 15 hariho abahanzi basanzwe bafite amazina manini muri Africa barimo Fally Ipupa wo muri RDC Congo, Dj Maphorisa wo muri South Africa Nandy wa Tanzania, The Ben wo mu Rwanda n’abandi batandukanye.

Nyuma y’uko iyi album igiye hanze, abantu bategereje ko The Ben agira icyo abivugaho nk'abandi bahanzi bayiriho binyuze ku mbuga nkoranyambaga ariko araruca ararumira ku ndirimbo “I got you” yakoranye n’uyu muhanzi.

Byatumye kandi batekereza impamvu The Ben yaba adakozwa gushyigikira mugenzi we Ommy Dimpoz ariko irabura cyane ko umubano w’aba bahanzi usanzwe uri ntamakemwa.

Icyakora abarebera hafi imyidagaduro y’ibihugu birimo Rwanda na Tanzania bahurije ku kuba The Ben ashobora kuzashyigikira amashusho yayo umunsi yaba yasohotse n’ubwo ibyo bitari gutuma atayamamaza cyane ko iyo umuhanzi akoranye n'undi aba ashaka abafana be ngo bumve inganzo ye.

Impamvu zitangwa na bamwe mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi twaganiriye nabo, batubwiye ko ubusanzwe The Ben ari umuntu ufasha abahanzi bagenzi be.

Utarashatse ko tumutangaza yagize ati “Sinzi icyabimuteye gusa The Ben siko asanzwe ameze kuko yagiye afasha abahanzi nka Igor Mabano, Babo, Cappuccino n’abandi. Rero sinzi icyatuma adashyigikira Ommy, cyeretse niba bafite gahunda yo gukora video akaba ariyo aza posting”.

The Ben yari aherutse muri Tanzania ubwo yakoranaga indirimbo na Diamond Platnumz bise “Why” ndetse bombi barayamamaje cyane.

Kugeza ubu urujijo ni rwose ku mpamvu The Ben atamamaje indirimbo “I got you” yakoranye na Ommy Dimpoz wo muri Tanzania.

Ommy Dimpoz uri mu bakomeye muri Muzika ya Africa y’iburasirazuba, yaraseye aranivomera ku ndirimbo “I got you” yakoranye na The Ben, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, iyi ndirimbo imaze kumvwa n’ibihumbi 21 by’abantu kuri YouTube cyane ko ari amajwi (audio). 

Yumve.

Ibi The Ben abikoze nyuma y’iminsi mike mugenzi we Bruce Melodie nawe akoranye indirimbo “The way you’re” na Harmonize na Nak nyamara akaryumaho ku bijyanye no kuyamamaza.