Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022 nibwo byari byitezwe ko Prince Kid yongera kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ahari hategerejwe kumvwa abatangabuhamya batatu basabwe n’Urukiko ariko ruza gusubikwa.
Ni urubanza byari byitezwe ko rutangira saa yine z’igitondo rukabera mu muhezo ahari hitezwe kumvwa abatangabuhamya batatu batumijweho n’Urukiko ariko bitunguranye ruza gusubikwa.
Ubwo umunyamakuru wa The Choice Live yari ari kubera urubannza ku Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko agategereza ababurana agaheba, yamenye amakuru avuga ko uruhande rwa Prince Kid rwabonye amakuru ku ikoranabuhanga abamenyesha ko rwasubitswe n’ubwo nta mpamvu bamenye yaba yaratumye rusubikwa.
View this post on Instagram
Abatangabuhamya batatu basabwe n’Urukiko, biteganyijwe ko bazatanga ubuhamya bwabo hifashishijwe ikoranabuhanga kandi urubanza rukazabera mu muhezo nkuko byatangajwe n’umucamanza uri kuburanisha uru rubanza.
Urubanza rwa Ishimwe Kagame Dieudonne [Prince Kid] rwahise rwimurirwa ku wa 17 Ugushyingo 2022.
Kuwa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022 nibwo Urukiko rwasubitse isomwa ry’uru rubanza rusaba abatangabuhamya batatu

Prince Kid yatawe muri yombi kuya 08 Gicurasi 2022 akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ashobora kuba yarakoreye bakobwa bagiye bitabira irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.
Prince Kid, aregwa ibyaha birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Dore uko byari byifashe ku Rukiko.
