Giribambe Joshua 'Jowest' ukunzwe mu ndirimbo nka "agahapinesi" pizza, ndetse n'izindi zitandukanye amaze iminsi igera kuri 21 afunze nkuko RIB yabyemeje ko ari mu maboko y'ubutabera.
Amakuru yatangiye kumenyekana ku munsi w'ejo ku wa 20 Gashyantare nyuma y'igihe abari hafi ye ndetse n'umuryango we barabigize ibanga.
View this post on Instagram
Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry yemeje ko Joshua Giribambe amaze iminsi 20 mu butabera aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabutsina ku gahato.
Yagize ati: "Giribambe Joshua yatawe muri yombi ku ya 1 Gashyantare 2023, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake."
Umuvugizi wa RIB yavuze ko yabikoze mu bihe bitandukanye bikaba byarabereye mu karere ka Kicukiro umurenge wa Kicukiro Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Ahitegeye.
Ati :"Yabikoze mu bihe bitandukanye guhera mu Ukwakira 2022. Yabikoresheje umuntu w'igitsina gore w'imyaka 18."
Dosiye ya Jowest yamaze gutunganwa ishyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo aburane ku byaha akekwaho.