Abahanzi babiri bikuye mu gitaramo cya DeMarco

Abahanzi babiri bikuye mu gitaramo cya DeMarco

 Jan 26, 2023 - 09:57

Abahanzi nyarwanda babiri Chriss Eazy na Ish Kevin bamaze kwikura mu gitaramo cyatumiwemo umunya Jamaica DeMarco biteganyijwe mu mpera z’icyumweru.

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo igitaramo “DeMarco live in Kigali” cyatumiwemo umuhanzi wo muri Jamaica DeMarco kizabere munzu y’imyidagaduro n’imikino ya BK Arena, abahanzi nyarwanda bari bashyizwe ku rutonde rw’abazakigaragaramo batangiye kwikuraho.

Byatangiye ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023 ubwo umuraperi Semana Kevin Ishimwe uzwi nka Ish Kevin atangaza ko yikuye mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo kirimo umunya Jamaica DeMarco wamaze no kugera mu Rwanda.

Mu butumwa uyu muraperi yanyujije kuri Instagram ye, yatangaje ko kuba yarashyizwe kuri urwo rutonde, byari amakosa ndetse ko yakosowe.

Umuraperi Ish Kevin yikuye mu gitaramo kizaba ku wa Gatandatu.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Nyuma y’amasaha make, mugenzi we Chriss Eazy nawe yahise atangaza ko yikuye muri iki gitaramo giteganyijwe ku wa 28 Mutarama 2023.

Mu butumwa Sosiyete ireberera inyungu z’uyu muhanzi, Giti Business Group iyobowe na Junior Giti, yatangaje ko kugirango Chriss Eazy ave muri iki gitaramo, n’uko ariko byashatswe n’abagiteguye kuko batujuje ibyo bari bemeye.

Chriss Eazy yikuye mu gitaramo cya DeMarco.