Abayisenga Emmanuel kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023, yakatiwe imyaka ine nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gutwika Kiliziya ya Nantes.
Uyu munyarwanda utuye mu gihugu cy'ubufaransa, yemereye urukiko ko yatwitse katedrale yo mu mujyi wa Nantes yari mu zubatse neza mu Bufaransa.
Abayisenga Emmanuel uretse no kuba yaratwitse iyi kiliziya, arashinjwa no kwica umupadiri mu mwaka wa 2021 mu gihugu cy'ubufaransa.
Abamwunganira mu mategeko, bavuga ko uyu musore afite ibibazo byo mu mutwe nubwo batari bagaragaza impapuro za muganga zigaragaza ko uyu mugabo afite ibibazo byo mu mutwe.
Urubanza rw'uyu mugabo ku rupfu rw'umupadiri wapfuye mu mwaka wa 2021, ruzaba mu mwaka utaha aho bikekwa ko naho yagizemo uruhare ubwo yari umukorera bushake kuri iyo paruwasi.
Iyi katedrale yahiriyemo ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 43 z'amadorari y'Amerika. Harimo kandi amashusho n'ibirahure byakozwe mu kinyejana cya 16.
Ubwo Katederali ya Nantes yafatwaga n'inkongi y'umuriro.