The Choice Awards 2022: Gad, Eazy Cuts, Fayzo na Simbi bahataniye igihembo

The Choice Awards 2022: Gad, Eazy Cuts, Fayzo na Simbi bahataniye igihembo

 Jan 4, 2023 - 07:58

Bogeje amaso yacu bibyuze mu ndirimbo twakunze! Abahanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abanyarwanda bahataniye igihembo cy’uwahize abandi.

Abahanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abanyarwanda bitwaye neza muri 2022 bahataniye icyiciro cya Best Video Director of the year muri The Choice Awards 2022.

Gad yakoze indirimbo z’abahanzi nyarwanda zakunzwe zirimo “Jaja” ya Juno Kizigenza na Kivumbi, “Terimometa” ya Dj Phil Peter na Kenny, “Dj” ya Nel Ngabo, “Energy” ya Igor n’izindi.

Gad yarigaragaje cyane muri uyu mwaka.

Fayzo Pro ni umwe mu bakoze amashusho y’indirimbo zitandukanye “Saye” ya Jowest “Nyemerera” ya Nsengiyumva Francis, “Nyash” ya Kataleya & Kandle na Afrique “Easy” ya Emmy n’izindi zakunzwe cyane.

Fayz Pro ni umwe mu bahataniye igihembo cya The Choice Awards 2022.

Eazy Cuts muri uyu mwaka wa 2022 yongeye guhamya ko ari igitangaza mu gutunganya amashusho y’indirimbo neza dore ko yakoze nyinshi muzo twakunze.

Uyu musore yakoze indirimbo nka “Loyal” ya Juno Kizigenza, “Ku cyaro” ya Mistaek, “Big time” ya nyakwigendera Yvan Buravan, “My Boo” ya Afrique n’izindi.

Eazy Cuts ahataniye igihembo cya Best Video Director of the year.

Meddy Saleh umaze kuba ubukombe muri uyu mwuga, yakoze amashusho y’indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo “Izina” ya Bruce Melodie, “Totally Crazy” ya Bruce Melodie na Harmonize n’izindi.

Meddy Saleh ni umwe mu bamaze kubaka ibigwi muri muzika nyarwanda ndetse bahataniye igihembo cya The Choice Awards 2022.

Simbi Nailla ni umwe mu bazanye itandukaniro mu ruganda rw’imyidagaduro kuko bitari bimenyere ko umukobwa atunganya amashusho y’indirimbo.

Uyu mukobwa yakoze indirimbo nyinshi zirimo “Joli” ya Kenny Sol “Puculi” ya Okkama n’izindi.

Simbi Nailla ni umwe mu bakoze neza mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abanyarwanda.

Eazy Cuts, Gad, Simbi, Fayzo na Meddy Saleh bahataniye igihembo cya The Choice Awards Best Video Director of the year 2022.