Diamond Platnumz yongeye guhura na Harmonize

Diamond Platnumz yongeye guhura na Harmonize

 Apr 16, 2023 - 10:39

Abahanzi Diamond Platnumz na Harmonize bongeye guhurira ahantu hamwe mu muhango wo gutanga ifutari wateguwe na Perezida wa Tanzania Madam Samia Suluhu Hassan.

Nyuma yo gutandukana haciyeho igihe kirekire bakorana, Diamond Platnumz na Harmonize ntabwo bongeye gucana uwaka.

Kuva icyo gihe, hatangiye ihangana rikomeye cyane hagati ya Diamond nyiri Wasafi na Harmonize wahise Ashinga Konde Gang.

Ihangana ryakomeje kurushaho gukara ubwo abahanzi bo muri Konde Gang batangiye kujya bahangana nabo muri Wasafi bagatukana ndetse bakabwirana nabi cyane.

Aba bahanzi bagaragaye mu birori byo gutanga Ifutari byateguwe n'umukuru w'igihugu wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.

Aba bahanzi ntibigeze bicarana mu ntebe imwe ariko Diamond Platnumz yari inyuma gato yaho Harmonize yari yicaye.

Harmonize kuri ubu akaba yamaze no gutangaza indirimbo nshya agiye gusohora yakoranye na producer wo mu Rwanda Element uri mu bagezweho muri iyi minsi.

Harmonize wari wicaye imbere naho Diamond we yicaye inyuma.