Umugabo n’umugore ukomoka mu Bwongereza biyemereye ko bahuriye ku mupfumu umwe, buri wese ashaka kwica mugenzi we.
Uyu mugabo uzwi ku izina rya Baba Gamu, yasuye bwa mbere uyu murozi, asaba ko umugore we apfa. Yavugiye ibikorwa bye mu nama y’umuryango avuga ko yabwiwe n’abahanuzi ko umugore we akekwaho kuba yaramukoreshejeho amarozi cyangwa juju. Yakomeje avuga ko umugore we bari baratandukanye ndetse yari yaramwirukanye mu mitungo ye.
Ibintu bitangaje muri iyi nkuru y’amarozi, byaje kumenyekana ubwo umuryango wavumburaga ko umurozi wahawe inshingano zo gukuraho umugore wa Baba Gamu, yamaze kubona amakuru ye n’amafoto. Umupfumu yaje kuvugana n’umugore uzwi ku izina rya Mai Gamu, maze atangaza umugambi mubisha wa Mai Gamu wo guhitana umugore we. Igitangaje, Mai Gamu n’umupfumu, na bo bahise bacura umugambi wo guhitana umugabo we, ku bw'amahirwe, Imana ikinga akaboko umuryango ubimenya amazi atararenga inkombe.
