Weasel Manizo yahamagajwe na Polisi ya Uganda

Weasel Manizo yahamagajwe na Polisi ya Uganda

 Apr 23, 2026 - 17:21

Umuvugizi Polisi muri Uganda, Luke Owesigyire yemeje ko umuhanzi Weasel Manizo yahamagajwe na Polisi kugira ngo bagire ibyo bamubaza ku cyaha akurikiranweho cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umuntu amuziza ko yitije agakapu ke gato.

Uyu uvuga ko yakubiswe na Weasal Manizo, ni umugabo witwa Sammy Amanya, aho avuga ko ibi byabaye tariki 19 Mutarama 2026, ubwo yari yagiye mu kazi ko gutera umuti wica udukoko two mu nzu kwa Weasal.

 Mu kiganiro yagiranye na ‘Sanyuka Tv’, uyu mugabo yavuze ko icyo gihe byabaye ngombwa ko arara mu rugo kugira ngo yongere asubize ibintu ku murongo no gukora amasuku mu nzu amaze gutera umuti.

 Weasal n’umugore we Teta Sandra baje gutaha mu gitondo. Ubwo Sammy yakoraga amasuku, yaje kwitiza agakapu gato ka Weasel, aba agashyizemo telefone ye, ibintu bitigeze bishimisha na gato Weasal na Teta bakibibona.

 Muri ako kanya Sammy yari yagiye koga yitegura gutaha, ariko Weasal ahita amusanga mu bwogero n’umujinya mwinshi atangira kumukubita ibipfunsi byinshi. Ibi bipfunsi byatumye Sammy agwa igihumure bitera ubwoba Weasal ahita amwihutana ku kigonderabuzima cyari hafi aho, ariko bahageze bahita bamutegeka kumujya ku bitaro kugira atabapfiraho.

 Ati “Weasel ubwe yanjyanye i Nsambya (ku bitaro) banyitaho…Abaganga banditse ko nagize ikibazo mu nda natewe n’impanuka yo mu muhanda, ariko mu by’ukuri ntabwo byari ukuri, ahubwo nibyo yababwiye.”

 Yakomeje avuga ko icyo gihe bamukuyemo urwagashya, ndetse bavuga ko urura rwe ruto rwangiritse. Ibyo byose Weasel yabyishyuye miliyoni 8 z’amashiringi ya Uganda.

 Yavuze ko nyuma yo kwivuza yaje kwicarana n’umuryango wa Weasel, bamusaba ko atazabivuga mu itangazamakuru ndetse bamwizeza kuzamuha amafaranga agatangiramo umushinga uzajya umubyarira inyungu we n’umuryango we.

 Icyakora ngo ibi byaje kurangira Teta ahagaritse kongera kumwoherereza ubufasha, ahubwo amubwira ko naramuka agiye kubarega, bazahita bamushinja ko yari agiye gufata ku ngufu umukobwa wabo.

 Ati “Yambiye ko (Teta) nindamuka mbashyize hanze, bazavuga ko bankubise kuko nashakaga gusambanya umukobwa wabo.”

 Mu kiganiro Teta Sandra yagiranye n’ikinyamakuru Exclusive Buzz, yashimangiye ko uyu Sammy ari muzima nta kibazo afite, ahubwo ashaka kubihinduramo ‘business’ akajya ahora abasaba amafaranga.

 Yagize ati “Ameze neza cyane (Sammy), ahubwo yaduhinduyemo business. Ndashaka ko abereka gihamya k’ibyo ari kuvuga. Agomba kuza akatwereka ibyo bikomere avuga. Ari gukabiriza inkuru.”