Nta rujijo Leandre yasezeye Yago ahanga amaso abahanzi be

Nta rujijo Leandre yasezeye Yago ahanga amaso abahanzi be

 Jan 12, 2023 - 06:39

Umunyanakuru Leandre Niyomugabo wari umaze amezi yerekeje mu biganiro byo kuri YouTube channel yasezeye Yago bakoranaga yongera imbaraga mu bahanzi arimo kureberera inyungu.

Umubyamakuru Leandre Niyomugabo uri mu bamaze igihe kinini mu mwuga w’itangazamakuru kuri ubu wari usigaye akora ibiganiro by’imyidagaduro kuri YouTube aho yakoreraga Yago tv show ya Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, yamaze gusezera akomeza urugendo rushya rwo kureberera inyungu abahanzi nk’uko yari amaze iminsi abitangiye.

Leandre Niyomugabo Tresor mu kiganiro kigufi yagiranye na The Choice Live yahamije ko ubu icyo ashyizemo imbaraga ari uguteza imbere abahanzi be babiri babarizwa muri World Star Entertainment abereye umuyobozi kuri ubu ibarizwamo abahanzi Kendo na Ivy bombi bamaze gusohora indirimbo imwe kuri buri muhanzi. 

Leandre aganira na The Choice Live yagize ati “Yago ntabwo tugikorana, kuri ubu nashyize imbaraga mu bahanzi bange, ariko nditegura kwikorera mu minsi iri imbere”.

Muri Nzeri 2022 nibwo uyu musore yasezeye ku mirimo ye yo kuba umunyamakuru wa Radio tv10 yari amazeho imyaka isaga ine yerekeza kuri Yago tv show aho yakoraga ibiganiro byo kuri YouTube, ibintu yakoze amezi atatu gusa.

Kuri ubu Leandre Niyomugabo ni umuyobozi w’inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya World Star Entertainment ibarizwamo umuhanzi Kendo washyize hanze indirimbo “Passé” na Ivy washyize hanze iyitwa “Wowe”.

Leandre Niyomugabo ntakiri kuri Yago tv Show.

Ivy umuhanzi mushya wa World Star Entertainment ya Leandre Niyomugabo.

Reba wowe ya Ivy ufashwa na Leandre Niyomugabo.