Umugore arashima Facebook yamuteye inda

Umugore arashima Facebook yamuteye inda

 Apr 27, 2023 - 02:39

Umugore ukomoka mu gihugu cya Aystralia yatangaje ko arinze agira abana batanu yarababyaye mu buryo bwo guhabwa intanga/amasohoro n'abagiraneza kuri ubu akaba yarakabije inzozi ze zo kugira umuryango mugari.

Umugore ukomoka mu gihugu cya Austraria w'imyaka 28 witwa Broke Wathington yatangaje ko Group yo kuri Facebook yatumye akabya inzozi ze zo kugira umuryango mugari kandi bitamusabye kuryamana n'abagabo.

Broke Withington arashimira cyane group yo kuri facebook ya Orthodox aho yahuriye n'umugira neza akamuha intanga ze bataryamanye bityo bikaba byaramufashije kugira umuryango mugari yahoze yifuza kuva mu bwana bwe.

Yagize ati "Nagiye muri Group kuri Facebook hanyuma mbona umuntu wo kumpa intanga ze, nakodesheje icyumba cya hotel haba ngewe n'uwo twari twavuganye ko ampa intanga ze hanyuma akoresha uburyo bwe bwose hanyuma arasohora ampa intanga ze"

Yavuze ko ubwo yari akimara kubona ayo masohora n'ubundi yumvaga ntaho ikizere kiri ko azatuma abyara nk'uko byahoze ari inzozi ze mu bwana bwe ariko nyuma yo kuyinjiza mu mubiri we yaje gutungurwa no kubona atwite.

Yagize ati "Nkimara kubona ayo masohoro ariko ntari nayashyira mu mubiri wange nabonaga nta buryo nabyaramo, ariko naratunguwe cyane kubona mbyaye nkuko undi wese yatungurwa bimubayeho"

Withington yatangaje ko kuva ku myaka ye 8 yahoze yifuza kuzagira umuryango mugari cyane ndetse ubuzima bwe bwaje guhinduka mu mwaka wa 2014 ubwo yabyaraga umwana we wa mbere Edward afite imyaka 19.

Withington yaje guhita akurikizaho umwana wa kabiri mu mwaka wa 2016 amwita Gilbert, mu mwaka wa 2018 ahita abyara umukobwa we wa mbere yise odette yabyaranye n'umuyapani w'inshuti ye bamenyanye akiga.