Bijoux yibarutse ubuheta yabyaranye n'umugabo uba I Rubavu

Bijoux yibarutse ubuheta yabyaranye n'umugabo uba I Rubavu

 Jan 19, 2023 - 06:44

Nyuma yo gukora ubukwe na Lionel Sentore bidateye kabiri bagashwana, Bijoux yabyaye umwana w'umuhungu nubwo urujijo ari rwose kuri papa w'umwana. Icyokora hari amakuru y'umugabo babana utuye I Rubavu.

Bijoux uherutse gukora ubukwe na Sentore Lionel ariko umunezero wabo mu rugo rwabo ntutere kabiri, amakuru ahari ahamya ko Bijoux yamaze kwibaruka umwana wa kabiri w'umuhungu kuri iki Cyumweru nubwo byari byaragizwe ibanga.

Sentore usanzwe aba i Burayi ntabwo urugo rwe na Bijoux byagenze neza kuko baje gutandukana hanyuma buri wese aca inzira ye bikba bivugwa ko umwana w'umuhungu Bijoux yabyaye  atari uwa Sentore kuko bamaze igihe batandukanye.

Uwahaye amakuru Igihe dukesha iyi nkuru, yahamije amakuru ko Bijoux yabyaye ndetse ko umwana asa nka se ariko yanga kugira byinshi atangaza kuri papa w'umwana.

Ati “Icyo nakubwira ni uko Bijoux amaze iminsi yibarutse umwana w’umuhungu mwiza cyane agasa na Se, ariko ibijyanye n’igihe yabyariye cyangwa Se w’umwana byo nta makuru ndi buguhe.”

Lionel Sentore na Bijoux bakoze ubukwe  ku wa 8 Mutarama 2022, nyuma y’igihe gito cyane hahita haza amakuru y’uko batandukanye icyakora bose mu biganiro binyuranye batanze, bagiye  bakwepa iby’aya makuru. Hari amakuru y'umugabo uba I Rubavu ushobora kuba ariwe wateye inda Bijoux. Mu ibanga barabana ariko ntibumubuze kuza I Kigali gukomeza umwuga we wo gukina filime. Tuzakomeza dukurikirane iyi nkuru. 

Bijoux na Lionel Sentore ubwo basezeranaga imbere y'Imana kuzabana akaramata basezeranyijwe na Dr Pastor Antoine Rutayisire .