Umuhanzi Davis D uherutse kugaragara ari mu cyumba iruhande rwe hari udukingiro, yamaze gutangaza ko ariwo mushinga amaze iminsi yigaho ndetse ko agiye kwita kompanyi ye “D Protection”
Ni nyuma y’uko uyu musore arikoroje ku mbuga nkoranyambaga hibazwa niba koko uyu yarafashwe iyi foto atabizi kuko byagaragaraga ko iruhande rwe hari umukobwa cyane ko hasi hari hari inkweto z’uwo mukobwa.
Mu butumwa uyu musore yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko nyuma mu nshingano ze zo kwigisha urubyiruko uruhare rwe ari ugushinga kompanyi icuruza udukingirizo.
Yagize ati “Ku nshingano zange mu kwigisha no kubera ikitegererezo urubyiruko, nishimiye kubagezaho umushinga maze iminsi nkoraho ngewe n’abafatanyabikorwa banjye.
Rubyiruko umwanya nuyu wo gukaza ingamba mukwirinda icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara dukoresha agakingirizo”.
Uyu musore yavuze ko ari hafi gushyira hanze uyu mushinga amaze iminsi yigaho.

Davis D yagaragaye mu cyumba iruhande rwe hari agakingirizo ubwo yari yerekeje mu gihugu cy’u Burundi gukorayo igitaramo cyo gusoza umwaka.


Davis D agiye gucuruza udukingirizo.
