Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru TMZ, Layla yatanze ikirego mu rukiko rwo muri Leta ya Florida, asaba ko hashyirwaho icyemezo cyemeza ko Future ari we Se w’umwana wabo babyaranye muri 2017.
Mu nyandiko z’urukiko, Layla agaragaza ko babyaranye kandi avuga ko uyu muraperi agomba kwemera ko ari Se w’uwo mwana. Uretse kwemezwa kuba se w’umwana, aranasaba ko Future ategekwa gutanga indezo, harimo n’iy’imyaka ibiri ishize atigeze atanga.
Gusa ku ruhande rwa Future, mu ntangiriro za Mutarama 2026, yari yatanze ubusabe mu rukiko asaba ko uru rubanza ruvanwa muri Leta ya Florida rukajyanwa muri Arizona, aho yavugaga ko ariho Layla n’umwana babaga.
Yasobanuye ko ariho na we yamaze kwimurira iki kirego cye, nubwo kugeza ubu urukiko rutarafata umwanzuro ku busabe bwe bwo kwimura uru rubanza.
Muri dosiye yashyikirije urukiko rwa Arizona, Future yemeye ko ari Se w’umwana witwa Kash Wilburn, avuga ko yari asanzwe atanga amafaranga y’indezo angana na 3,500 by’amadorari buri kwezi.
Bivugwa ko Future asanzwe afite abana barindwi, yabyaranye n’abagore batandukanye harimo n’uwo yabayaranye n’umuhanzikazi Ciara.
Layla wabyaranye na Future
Future akomeje gusiragizwa mu nkiko
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
