Turahirwa Moses umaze igihe atitiza imbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa yagiye agaragaramo ndetse byateye urujijo abantu kugeza n'ubu, yamaze kugera mu gihugu cy'u Rwanda.
Ni nyuma y'uko abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yari yatangaje ko agiye kwerekeza muri Kivu y'amajyaruguru gukomerezayo ibikorwa byo gufata amashusho ya film yo "Kwanda" aho iyo film izaba irimo amashusho y'ibyiza bitatse u Rwanda.
Uyu munyamideri Kandi yari yatangaje ko hari n'andi mashusho azafatira mu gihugu cya DRC ndetse bikaba byakekwaga ko aza yerekeza muri DRC ariko yabanje guca mu Rwanda mu gihugu cyamubyaye.
Hari haciyeho Igihe gito amakuru abaye kimomo ko Moses ntaho kurara afite dore ko mu minsi yashize ubwo yari I Dubai, hari uwamubonye ahagaze ku muhanda hafi y'umusigiti arimo atumura itabi ahagaze ku muhanda hanyuma uwamubonye aramufotora.
Ubwo The Cat yasangizaga abamukurikirana ku rubuga rwa Instagram aya mashusho ya Moses, Turahirwa yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo hanyuma amuseka cyane avuga mu izina uwamufotoye ko yamubonye akamwihorera gusa ko yari akwiriye kuza kumusuhuza wenda akamuha n'icumbi.
Ubwo nyuma yo kuva i Dubai, yahise akomereza mu Rwanda nubwo ntawuzi neza Igihe azamara mu Rwanda niba agarutse kuba mu rwamubyaye cyangwa se azajya akomeza kwizengurukira isi nk'uko amaze Igihe yizengururkira isi.