Zuchu yahamije ko akundana na Diamond

Zuchu yahamije ko akundana na Diamond

 Nov 24, 2022 - 02:09

Nubwo Diamond Platnumz adakozwa iby’ubukwe, Zuchu yahamije ko yamwihebeye.

Nyuma y’iminsi mike Diamond Platnumz nyiri Wasafi Label ireberera inyungu z'abahanzi barimo Zuchu, atangaje ko atakorana ubukwe na Zuchu kuko amubereye umukoresha, uyu muhanzikazi yahamije ko bombi bari mu rukundo.

Ni mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Tiktok nyuma yo kubazwa n’umwe mu bamukurikira ati “Diamond Platnumz ni muntu ki kuri wowe”.

Zuchu atazuyaje yahise avuga ko ari umukunzi we ndetse ahamya ko bari mu rukundo.

Icyakora mu minsi ishize, Diamond Platnumz yabajijwe n’uwitwa Babu Tale, umureberera inyungu, impamvu adakora ubukwe, avuga ko imbogamizi ari uko abereye umukoresha Zuchu bityo bigoranye ko bashyingiranwa.

Diamond Platnumz aherutse kuvuga ko imbogamizi ituma adakora ubukwe na Zuchu ari uko ari umukoresha we.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Diamond Platnumz kandi abinyujije kuri Instagram ye aherutse gutangaza ko Zuchu ariwe umusinziriza mu butumwa bwagiraga buti “Niwe unsinziriza”.

Zuhura Othman Soud uzwi nka Zuchu yavuze inkuru y’urukundo rwe na Diamond Platnumz nyuma y’uko iminsi yari ibaye myinshi aba bombi babikwepa ariko ntirubabuze kubatamaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyangwa igihe babaga bahuriye mu ruhame.

Diamond Platnumz na Zuchu basanzwe bavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzikazi n’ubwo amaze iminsi mike akoze igitaramo muri America akabura abafana, aherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzikazi mwiza muri Africa y’iburasirazuba [Best Female Artist in East Africa] mu bihembo bya Afrimma awards 2022.