Pride utarumvikanye na Zizou Alpacino yasohoye indirimbo nshya- Videwo

Pride utarumvikanye na Zizou Alpacino yasohoye indirimbo nshya- Videwo

 Sep 7, 2022 - 11:34

Umuhanzi Pride ufite impamo ishimwa na benshi yasohoye indirimbo yise Je T’aime yuje amagambo y’urukundo.

Charles Mutuyimana ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Pride yasohoye indirimbo yise Je T’aime yageneye abakundana.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na The Choice Live yatubwiye ko yicaye akumva ashaka gukora indirimbo ivuga ku rukundo.

Ati”Mu buzima busanzwe abahanzi ntago bituruka kure ngo ugire inspiration [imvano] cyangwa se ngo bive mu kuba uri gutekereza bidasanzwe. Ngewe nashatse kwandika ku nkuru y’urukundo, rero muri studio mpuza ibitekerezo nandika iyo ndirimbo”.

Pride yavuze ko afite inzozi zo kuba umwe mu bahanzi batunzwe n’akazi k’imiziki kandi akamamara.

Ati “Inzozi zange ni gutuma abantu bamenya ibindimo ndetse bikagira icyo bibamarira by’umwihariko kwidagadura, kandi n’Imana ikabimfashamo. Ikindi nkeneye kwamamara”.

Pride twamubajije impamvu yakoranye na Zizou Alpacino indirimbo imwe bakarekera.

Pride wakoreye indirimbo “Tasiyana” muri Monster Records nk'umuhanzi wayo ariko ntakorereyo iya kabiri, yagize ati “Zizou  nyine urebye ntakintu kirenze cyatumye tudakorana, gusa It’s like we was trying [twasaga nk’abari mu igetageza]..

Ngewe nashatse gukora umuziki [music ] gusa nkabona Zizou nta muvuduko afite kandi atambwira impamvu. Hanyuma tubiganiraho then ndavuga nti naba nirwanaho nkareba ko byavamo. Gusa ntakibazo kindi gihari”.

Pride yavuze ko nta baterankunga kuri ubu afite.

Yagize ati “Nta baterankunga mfite kugeza ubu, Ikindi [igishoro] bugdet ituruka mubyo twita gukora cyane, umuntu ashakisha hirya no hino. Gusa bigakorwa n’ubwo biba bigoye”.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko ajya yakira ibitekerezo byinshi by’abavuga ko aririmba kimwe na Amalon nyamara we ari umufana we. Icyakora yavuze ko ataririmba kimwe nawe.

Ati “Kuririmba kimwe byo sinzi, Gusa kubantu bafite amajwi yo hasi cyangwa se Base [Ijwi rinini] bajya kuririmba kimwe bose! Ibitekerezo byo ndabibona kandi Amalon ndamufana”.

Uyu muhanzi amaze gukora indirimbo 6 zirimo “TASIYANA” yakoranye muri Monster Records yahoze ari iya Zizou Alpacino, NTIDUHUJE, LOVE, MAYA, DOWN, na “JE T’AIME” yasohoye kuri iyi nshyuro.

Hari abajya bamubwira ko aririmba kimwe na Amalon.

Pride ni umusore ufite impano yo kuririmba.

Reba Je T’aime ya Pride.

Tasiyana ya Pride iri mu zakunzwe cyane.