Umuryango wa Eddy Kenzo uri mu gahinda gakabije nyuma y’uko mukuru w’uyu muhanzi yishwe n’abagizi ba nabi bamutegeye mu nzira mu mujyi wa Kampala.
Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 20 Ukwakira, umuryango wa Edrisah Musuuza [Eddy Kenzo] n’abagande muri rusange nibwo bakiriye inkuru y’akababaro ibika Monday Hassan wari mukuru w’uyu muhanzi.
Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye muri iki gihugu, byatangaje ko Monday Hassan yatezwe n’abagizi ba nabi ubwo yari avuye ku kazi atashye bakamukubita bikomeye kugeza bimuviriyemo urupfu.
Monday Hassan, mukuru wa Eddy Kenzo yakubitiwe mu gace ka Katwe mu mujyi wa Kampala, umurwa mukuru wa Uganda.
Monday Hassan yari umwe mu bavandimwe ba Eddy Kenzo dore ko we na Eddy Kenzo babanye mubuzima bushariye kuva mama wabo yitabye Imana muri 1995.
Ubwo Eddy Kenzo na Monday Hassan, mukuru we, bari bagipfusha mama wabo, mushiki wabo bahisemo kumushakira aho kuba biza kurangira bamubuze kuko uwo mugore wamureraga yahise yimuka, bongeye kumubona nyuma y’imyaka 23 muri 2020.
Icyakora mukuru wa Eddy Kenzo ntiyari umuntu ukunze kugaragara mu itangazamakuru n’ubwo murumuna we ari umuhanzi w’icyamamare. Eddy Kenzo kuba ari umuhanzi ukomeye abikesha mukuru we wahoraga amujyira inama yo kudacika intege n’ubwo nta n’icyo kurya babaga bafite. Byatumaga Eddy Kenzo afatanya gukina umupira w’amaguru kuko yumvaga ko nawo ushobora kuzamugaburira.

Eddy Kenzo na mukuru we witabye Imana bari bamaze imyaka 2 bongeye guhura na mushiki wabo.
