Umugabo yatandukanye n'umugore we akimubona atiteye 'Makeup'

Umugabo yatandukanye n'umugore we akimubona atiteye 'Makeup'

 Apr 23, 2023 - 10:54

Umugabo yashinje umugore we kumubeshya no kwihindura undi wundi kubera makeup akamushuka bagakora ubukwe nyuma y'amezi atatu bakundana.

Umugore ukomoka i Mpumalanga muri Afurika y'Epfo yatandukanye n'umugabo we, mu kwezi kwa buki nyuma y'iminsi mike ubukwe bwabo bubaye.

Umukwe yatandukanye n'uyu mugore nyuma yo kumubona nta make up yisize ku nshuro ya mbere nk'uko byatangajwe n’umuhanga mu by'imitekerereze ya muntu wagiriye inama umugore utaramenyekana.

Uyu muganga watanze amakuru yavuze ko ko umukwe w'imyaka 40 yatandukanye n’umugeni we w’imyaka 35 , kubera ko uyu mugabo yari aziko umugore we asa nkuko yamubonye nyuma y’ubukwe ndetse akamushinja ko yamushutse akoresheje amavuta yo kwisiga menshi, harimo n’amaso y’impimbano.

Dr Molapo, impuguke mu by'imitekerereze ya muntu, yavuze ko ivuriro rye ryakiriye umugore kugira ngo bamufashe gutsinda no guhashya ububabare bwo mu mutwe nyuma yo gutandukana.

Amakuru avuga ko umukwe yajyanye umugeni we muri Richards Bay mu kwezi kwa buki aho bari koga ariko baje gusohoka ibintu byahindutse ubwo isura y'umukobwa yatose ndetse na makeup ze zikavaho.

Aba bashakanye bahuriye kuri Facebook mu gihe cy'amezi atatu barasezerana ariko bidateye kabiri bahita batandukana kubera ko umugabo yari abonye umugore we nta makeup yiteye.

Source; doactalk.com