Kwibuka 29: Sauti Sol na Harmonize bafashe mu mogongo Abanyarwanda

Kwibuka 29: Sauti Sol na Harmonize bafashe mu mogongo Abanyarwanda

 Apr 9, 2023 - 08:21

Itsinda ry’abaririmbyi rizwi cyane muri Africa rya Sauti Sol n’umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania bafashe mu mugongo Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mu gihe u Rwanda n’Isi bari mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ibyamamare n’abandi bantu mu ngeri zitandukanye bakomeje kwifanya n’u Rwanda muri ibi bihe bigoye.

Itsinda ry’abaririmbyi rya Sauti Sol rirazwi cyane mu muziki wa Africa by’umwihariko iy’uburasirazuba, iri tsinda ribinyujije ku mbuga nkoranyambaga zaryo, Instagram na Twitter, bagaragaje ko bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni ubutumwa banyujije kuri izi mbuga nkoranyambaga zabo bugira buti “Kwibuka29” buhereje idarapo ry’u Rwanda.

Iri tsinda ryari riherutse mu Rwanda mu gikorwa cyo Kwita Izina Ingagi cyabaye muri 2022.

Usibye Sauti Sol wifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Umuhanzi mpuzamahanga wo muri Tanzania Rajab Abdul Kahali wamamaye nka Harimonize mu muziki wa Africa y’uburasirazuba yifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 Mata.

Uyu muhanzi ukunzwe na benshi, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko Instagram, yashyize idarapo ry’u Rwanda ahasanzwe hajya ifoto iranga nyiri urubuga ndetse ayikurikiza amagambo yo kwibuka ku nshuro ya 29.

Harimonize yari aherutse mu Rwanda ndetse yagaragaje ko yishimira abanyarwanda.

Harmonize yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)