Nubwo Kendall Jenner na Bad Bunny bagaragara bari kumwe inshuro nke, umubano wabo ukunze kugarukwaho.
Vuba aha, Bad Bunny niwe wabaye igitaramo nyuma yo kwambara imyenda imwe n’umunyamiderikazi Kendall Jenner.
Bad Bunny imyambaro ye ntabwo yavuzweho rumwe
Ibi byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana bamwe bagaragaje urujijo ku buryo ibyo bishobora kubaho, urebye imyambarire ya Bad Bunny idasanzwe.
Abafana bagaragaje ko Kendall na Bad Bunny bombi bari bambaye imyenda isa. Iyi myambarire yagaragaye ubwo Bad Bunny yitabiriye Grand Prix ya Monaco.
Bad Bunny yagaragaye yambaye imyenda isa neza neza n'iya Kendall Jenner
Nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho agaragaza imyambarire ya Bad Bunny, abantu batangiye kumunegura, bakeka ko yibye imyenda ya Kendall Jenner. Iki gitekerezo cyavutse kubera ko Kendall yari yagaragaye yambaye imyenda isa niye mu gihe kimwe.
Icyakora, hari nabandi bashyigikiye Bad Bunny bakavuga ko kuba yambaye iyi myambaro yihariye muri Monaco Grand Prix, ari ukubera ko Kendall ubwe yamushyigikiye nta kindi kibazo.
