Alubumu nshya ya Davido yaciye ibintu

Alubumu nshya ya Davido yaciye ibintu

 Mar 22, 2023 - 05:30

Umuhanzi Davido yatangaje igihe Alubumu ye ya kane yise "Timeliness" izasohokera.

Ku wa 21 Werurwe 2023, nibwo umuhanzi ufite inkomoko mu gihugu cya Nigeria David Adedeji Adeleke wamenyekanye mu muziki nka Davido, yatangaje itariki ya Alubumu ye nshya.

Ku bw'ibyo akaba yaravuze ko Alubumu yise 'Timeliness ' izasohoka ku wa 31 Werurwe 2023, kandi ko abantu batangira kuyigura kuko iri ku isoko.

David abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati " Iki ni igihe cya burikimwe, igihe cyo cyo kwishima no kubyina. Igihe cyo guceceka n' igihe cyo kuvuga."

Ikindi kandi akaba yavuze ko ashimira abafana cyane, ati" Nakoze ibi byose mu buzima bwange kandi ndabashimira urukundo n'ubufasha mudahwema kumpa. Ndashaka kubibutsa ko ibintu byari bishya kandi ubu ari bishya."

Tugarutse gato kuri Alubumu ye, ikaba irimo indirimbo nyinshi yafatanyije n'abahanzi bakomeye nka : Nicki Minaj, Nas, Tiwa Savage, Lil Baby, Chris Brown ndetse na Young Thug.

Iyi Alubumu kandi, ikaba iriho indirimbo “Hayya Hayya" y'gikombe cy’Isi cya bereye muri Qatar 2022, aho Davido yafatanyije n'abandi bahanzi banyuranye.

Nta kabuza Davido nk'umwe mu bahanzi bakomeye muri ibi bihe, Alubumu ye izakundwa cyane, dore ko na mbere y'uko isohoka, ubwo yatangiraga kuyamamaza abantu babikunze cyane ndetse binavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.