Pete Davidson n'umukunzi we ni cira aha nikubite

Pete Davidson n'umukunzi we ni cira aha nikubite

 May 1, 2023 - 05:40

Umunyarwenya Pete Davidson nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian ari mu nyanja y'umunezero w'urukundo.

Nyuma y'uko muri Kanama 2022 hari hashize amezi icyenda Pete Davidson na Kim Kardashian bakundanaga ibyabo birangiye, Davidson yahise ajya mu rukundo rushya.

Nyamara aba bombi bari bahuye mu Ukwakira 2021 ubwo Kim yahuriraga na Davidson mu Kiganiro cy’Urwenya, Saturday Night Live (SNL), i New York bagahita batangira gukundana.

Umwe mu bantu babo ba hafi, yaje kubwira itangazamakuru ko Kim na Davidson batandukanyijwe n’ikinyuranyo cy’imyaka barushanya ndetse n’ubuzima buri wese abayemo.

Pete Davidson nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian yahise yikindanira na Chase Sui Wonders

Kim Kardashian ufite abana bane yabyaranye n’umugabo we Kanye West, akagira kandi n' imyaka 41, mu gihe Pete yari afite 28.

Ku bw'ibyo rero Pete Davidson yahise ajya mu rukundo rushya n’Umukinnyi wa Filime Chase Sui Wonders.

Aba bombi bamaze igihe kitari kinini cyane urukundo rwabo rutangiye kumenyekana cyane mu itangazamakuru, dore ko hashize ukwezi kumwe.

Ibyabo byatangiye ubwo Pete Davidson yamurikaga Ikiganiro cy’Urwenya agiye gutangiza yise “Bupkis” uyu mukobwa ni umwe mu bari bagiye kumushyigikira.

Chase Sui Wonders na Pete Davidson bari mu rukundo 

Gusa, icyo gihe birinze gutambukana ku itapi itukura ahubwo bongeye kugaragara bahuje urugwiro ubwo bitabiraga Ibirori bya ‘After Party’. Muri uwo mugoroba buri umwe agaragaza akanyamuneza bahuje urugwiro.

Wonders w'imyaka 26 na avidson w'imyaka 29, bakomeje kuryoherwa n'urukundo muri ibi bihe. 

Mu gihe Davidson yarimo akundana Kim,Chase Sui Wonders nawe yakundanaga na Charles Melton mu 2022, nyuma baza gutandukana.