Madonna yabonye umukunzi mushya arusha imyaka 35

Madonna yabonye umukunzi mushya arusha imyaka 35

 Mar 2, 2023 - 17:13

Nyuma yo gutandukana n'umukunzi we yarushaga imyaka 41, Madonna biravugwa ko yongeye kubona undi mukunzi abyaye.

Umuhanzi Madonna Louise Ciccone uzwi ku mazina ya Madonna, nyuma yo gutandukana n'umukunzi we Andrew Darnell yabonye undi mukunzi.

Madonna w'imyaka 64 watandukanye na Andrew wari ufite imyaka 23, yongeye gutungurana akundana na Josh Popper w'imyaka 29.

Josh Popper usanzwe uri umutoza w'iteramakofe akaba yaranatoje uyu mukino umwana wa Madonna muri Bredwinners gym i New York. 

Uyu muhanzikazi yagaragaye ku mafoto yacicikanye kuri Instagram ari kumwe na Popper bigaragara ko banezerewe ndetse hari naho Madonna yari yashyize iminwa ku rutugu rwa Popper.

Madonna yashyize iminwa ku rutugu rwa Popper

Popper nawe akaba yarashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n'uyu muhanzikazi amufasheho ari hamwe n'izindi nshuti ze.

Popper hamwe na Madonna n'izindi nshuti 

Madonna ufite abana batandatu akaba ari gukundana n'abasore abyaye muri ibi bihe.

Popper akaba avuka New Jersey nyuma yo guhagarika gukina iteramakofi,akaba yaraje kuba umutoza wuyu mukino.