Ese abakobwa bajyaga bagwa igihumure babonye abahanzi bakunda bagiye he?

Ese abakobwa bajyaga bagwa igihumure babonye abahanzi bakunda bagiye he?

 Jan 14, 2023 - 06:30

Abakobwa bajyaga mu bitaramo bagasarira abahanzi bigenda biyoyoka nubwo hakiri abakigaragaza amarangamutima yabo ku bahanzi bihebeye.

Kera abahanzi bajyaga bakorera igitaramo mu baturage bakerekwa urukundo rudasanzwe yewe hari na bamwe bagwaga igihumure cyane cyane abakobwa bivugwa ko baba bafite umutima woroshye cyane.


Akenshi abahanzi mu myaka ya 2008 kuzamura ubwo hari hagezeho Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) abahanzi bazengurukaga igihugu barimo bagenda biyamamaza kugira ngo bazatorwe dore ko babyungukiragamo bagasura n'abakunzi babo hirya no hino mu gihugu.


Muri icyo gihe abahanzi bari bakunzwe cyane ndetse bubashywe ku buryo iyo yajyaga ahantu bamwakiranaga urukundo rudasanzwe bitandukanye no muri iki gihe aho umuhanzi asura ahantu ntihagire n'umenya ko yahageze.


Twagiye tubona abakobwa benshi bajyaga bagwa igihumure ubwo babaga babonye abahanzi bihebeye ndetse rimwe na rimwe bakabajyana kwa muganga kubera kuba babonye umuhanzi bakunda amaso ku maso kandi n'imyiteguro yakorwaga kera bitegura umuhanzi itandukaniye n'ikorwa muri iyi minsi.
Nka Thechoicelive, twibajije aho aba bakobwa bagwa igihumure baba baragiye kuko abahanzi bakwiye gukundwa barahari ikindi muri iyi minsi nibwo abahanzi bafite amafaranga bakwiye kubongerera  gukundwa cyane kurusha mu minsi ya kera ariko akaba ari nta rukundo rwinshi cyane bacyerekwa.


Bimwe mu bishobora kuba bituma abakobwa barajyaga bagwa igihumure mu minsi ya kera ubwo babaga babonye abahanzi bakunda, ni uko batari bafite iterambere rikomeye nka Televiziyo ku buryo bari gushobora kubareba ibi byatumaga iyo umuhanzi yageraga mu baturage yarerekwaga urukundo rwinshi cyane kuko abo bahanzi babaga ari imboneka rimwe.


Icyubahiro cy'abahanzi cyagiye kiyoyoka gake gake bitewe n'abategura ibitaramo. Mu minsi ya Kera ntabwo twagiye twumva amakimbirane y'abahanzi n'abategura ibitaramo cyangwa se abandi bafite umuziki mu nshingano bari mu makimbirane ibi bikaba bigabanyiriza icyubahiro umuhanzi gake gake kuko abayumva babaca amazi ko ari abantu basanzwe mu gihe kera bajyaga bafatwa nk'Imana y'i Rwanda.


Kuza kw'imbuga nkoranyambaga byatumye abantu benshi bagabanya igikundiro bari bafitiye abahanzi kubera ko udukosa duto umuhanzi wese akoze tugera ku mbuga nkoranyambaga zose hanyuma buri wese. Urugero rworoshye ejo bundi Davis D yatamajwe n'inkumi bararanye mu Burundi agashyira amafoto hanze bararanye ndetse i ruhande rw'igitanda bahataye udukingirizo ibi ntabwo byatuma cyane cyane abakobwa bakomeza kumukunda cyane ku buryo bagwa igihumure ku bwo kubera ko baba bamuzi mu mico imwe n'imwe idahitswe.


Umwuga w'ubuhanzi abantu basigaye barawukenetse cyane ko buri wese utekereje kuba umuhanzi ahita ajya muri studio agakora indirimbo ibi byatumye bacika amazi mu bantu bibagira abantu basanzwe mu gihe mu myaka yatambutse bafatwaga nk'ibitangaza ndetse abakobwa benshi bagwa igihumure ku bwabo.


Umuziki w'abanyamahanga umaze kuganza umuziki wo mu Rwanda. Muri iriya minsi aho abantu birirwaga bagwa igihumure umuziki w'abanyarwanda wari unogeye abanyarwanda bose gusa uko iterambere ryagiye riza ntabwo abahanzi b'abanyarwanda bagiye bajyana n'iterambere kuko bagumye aho bari bituma umuziki w'abanyamahanga wigarurira abanyarwanda ndetse n'igikundiro kiragabanuka.


Amanyanga n'ibyo wakwita ubutubuzi; mu muziki nyarwanda harimo harakomeza kwadukamo amanyanga menshi cyane kugira ngo umuntu yamamare aho bamwe bagura views kuri YouTube ndetse n'abandi batanga amafaranga ngo bakinwe ahantu henshi ibi rero iyo bimenyekanye bituma igikundiro cy'umuhanzi kigabanuka ndetse n'impano yo kuririmba yaba afite igasubira inyuma kubera ko buri wese aba yumva ko ibyo akora ari ubutubuzi.


Amakimbirane hagati y'abahanzi bo ubwabo; amakimbirane buri munsi niko agenda yiyongera aho kugira ngo umuhanzi afashe undi kuzamuka ahubwo akora iyo bwabaga kugira ngo amusubize hasi ndetse n'amatiku bahoramo bakayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ibi nabyo bikabagabanyiriza igikundiro mu bantu.
Abahanzi basigaye bashyize imbere amafaranga kurusha gukunda umurimo bakora wo gutuma abantu bishima nkuko aba kera bahabwaga amafaranga make ariko bagakunda umurimo bakora. Urugero rwa hafi mu gitaramo cyarimo The Ben, umuhanzi Kenny Sol yanze kurirmba kubera ko atari yahawe amafaranga ye ahitamo kureka gususurutsa abantu bari baje bamwitezeho ibyishimo. N'ubwo yagaragaje ibibazo yari afite, ariko abantu ntabwo iyo shusho y'uko yanze kuririmba muri icyo gitaramo yavuye mu mitwe y'abantu.


Agatwiko; bamwe mu bahanzi iyo bagiye kugiri igikorwa bakora nko gusohora indirimbo, baraharabikana kugira ngo icyo gikorwa kizakurikiranwe n'abantu benshi ibi bigatuma yego bikurikiranwa ariko cya cyasha ntabwo kiba gisibamye mu mitwe y'abantu. Urugero ni nka Bwiza wasebejwe na Jay Squeeze ko afite amashusho ye arimo asambana mu byukuri kwari kugira ngo indirimbo yari agiye gusohora izarebwe cyane n'abantu benshi. Ku musore cyangwa se undi muntu wese wakundaga Bwiza, yamufashe nk'umunyamico mubuikandi we yaragira ngo indirimbo ye irebwe cyane. Ibi bivuze ko hari abashaka gutwika ahubwo bakitwika.


Bamwe mu bahanzi b'abanyarwanda nibo ba mbere barimo bifatira iya mbere mu gutuma igikundiro cyabo mu bantu kigabanuka bamwe baba batwika, abandi ntabwo bari bamenya neza uko uru ruganda rw'imyadagaduro mu Rwanda ruhagaze ndetse yewe ntabwo bashaka kwigira kuri bakuru babo. Urugero umuhanzi uzamutse agakora indirimbo ebyiri zigakundwa, arahita yumva ko arenze kuri Tom Close, Butera Knowless, King James, Riderman, n'abandi batandukanye bahaye ibyishimo abanyarwanda.


Ibi byaba bike mu bituma icyubahiro cy'abahanzi kigabanuka gusa uruhare runini rugizwemo nabo. Hari byinshi byakorwa kugira ngo basubirane icyubahiro bahoranye mu banyarwanda ndetse no hanze y'u Rwanda. Ni mu nkuru yacu itaha!