Dj Maphorisa yatawe muri yombi

Dj Maphorisa yatawe muri yombi

 May 8, 2023 - 13:15

Umuhanzi akaba n'urunganya umuziki, Dj Maphorisa, yatawe muri yombi.

Umuhanzi w'injyana ya Amapiano akaba na producer, DJ Maphorisa, yatawe muri yombi azira gukubita umukunzi we, Thuli Phongolo.

City Press yatangaje ko ibyabaye byabereye mu nzu ya Thuli Phongolo i Sandton, Johannesburg. Uyu mukinnyikazi wa firime yafunguye ikirego cyo gukubita, kuri uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka “Ba Straata”, ikirego yajyanye kuri sitasiyo ya Polisi ya Sandton.

Dj Maphorisa yatawe muri yombi azira gukubita umugore we

Bivugwa ko Thuli yakubiswe nyuma yo gotongana na Maphorisa rukabura gica, mu gitaramo yaririmbyemo ku ya 6 Gicurasi 2023. Ibi byamamare byombi byagiye impaka za ngo turwane, imbere y’abantu bari bitabiriye iki gitaramo.

Mu magambo ye, Thuli yagize ati: “Ku Cyumweru, tariki 7/5/2024, ahagana mu ma saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, nari aho nabaga ndi kumwe n'umukunzi wanjye, Sonnyboy Sekowe, uzwi cyane ku izina rya DJ Maphorisa. Nahuye na we kugira ngo dushobore kuvuga ku ntonganya zacu, zari zabaye mu ijoro ryakeye mu gitaramo cye. Yararakaye, atangira kunkubita ibipfunsi mu gituza. Yaramfashe anjyana kuri hejuru ku nzu, amfata mu ijosi bikabije.”

Nyuma y’ibyabaye, Thuli yahamagaye umuyobozi we wanamujyanye kuri sitasiyo ya Polisi ya Sandton, kugira ngo afungure ikirego cy’ihohoterwa rikorerwa mu ngo ryakozwe na DJ Maphorisa. Muri raporo ya polisi, uyu mukinnyikazi wa firime, yari afite ibikomere bikomeye ku ijosi.

Nk’uko amakuru ya City Press abitangaza, ngo aba bombi bagiye n’ubundi bagira ibihe bibi mu mibanire yabo. Ntabwo bwari ubwa mbere aho Thuli Phongolo na DJ Maphorisa bishora mu ntonganya bikabaviramo no kurwana.  

Si ubwa mbere Dj Maphorisa n'umugore bari barwanye 

Iki kinyamakuru kivuga ko barwanye mu ntangiriro z'Ukuboza, nyuma yo gushinjanya gucana inyuma. Mu kwezi gushize, barwanye indi ntambara ariko ntibigera bagera kuri sitasiyo ya polisi. ”

DJ Maphorisa byari biteganijwe ko ari bwitabe urukiko rw’ibanze rwa Randburg ku mugoroba w’uyu munsi, akabazwa icyaha ashinjwa cyo gukubita no gukomeretsa.