Umugabo ufite imyaka 45 akoresha miliyoni $2 buri mwaka ngo amere nk’ufite 18

Umugabo ufite imyaka 45 akoresha miliyoni $2 buri mwaka ngo amere nk’ufite 18

 Apr 26, 2023 - 07:15

Abantu benshi bakora ibishoboka byose kugirango bahore uruhu rutoshye abandi bagaharanira guhorana itoto ku buryo bagaragara nk'abadakuze cyane.

Mu bafite amazina azwi bakunda gushora akayabo mu kwita ku mibiri yabo bagamije kudasaza imburagihe, harimo ikirangirire mu mukino wa Basketball, Lebron James ufite imyaka 38, akavugwaho gukoresha miliyoni $1,5 buri mwaka muri icyo gikorwa. Barimo kandi Novak Djokovic wamamaye muri Tennis, Tom Brady n’abandi.

Rwiyemezamirimo mu by’Ikoranabuhanga, Bryan Johnson, we yabishyize ku rundi rwego aho afite abaganga barenga 30 bamukurikirana hamwe n’izindi nzobere mu by’ubuzima ku ntego yo kugaragara nk’ufite imyaka 18 nubwo mu by’ukuri ageze mu kigero cya 45.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane ubwo yagurishaga na e-Bay, Sosiyete ye ya Braintree Payment Solutions agahabwa miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika mu gihe yari akiri mu kigero cy’imyaka 30.

Mu nkuru ya New York Post, Johnson avuga ko ku myaka 45 afite akamenyero n’umuco wo kwita ku mubiri we aho ubu bimaze kubashisha umutima we gukora nk’uw’umuntu ufite imyaka 37, uruhu rwe rukaba nk’urw’ufite imyaka 28 mu gihe ibihaha n’uburyo agaragazamo imbaduko bimeze nk’iby’umusore ufite imyaka 18.

Intego ye ni uko ibice by’umubiri wose bizisubira kuva ku bwonko, umwijima, impyiko, amenyo uruhu, umusatsi kugera no ku gitsina cye. Yifuza ko yagera ku rugero bizaba bikora nk’uko byahoze mu gihe cye cy’ubugimbi. Buri kwezi, uyu mugabo aba agomba gukorerwa isuzuma rya kiganga, bakareba niba byose biri kugenda neza nk’uko umugambi we uri.

Gahunda Johnson yiyemeje imusaba kwita cyane ku mirire ye, agakora imyitozo ngororangingo igihe cy’isaha buri munsi ndetse agakora ikomeye nibura gatatu mu cyumweru kandi agira isaha idahinduka yo kuryamiraho kuva yakwiyemeza kuyoboka iyo nzira ndetse akanabyuka saa kumi n’imwe buri gitondo.