Kuki Snoop Dogg, Beyonce na Justin Bieber bagiye bagezwa mu nkiko n'abafana babo?

Kuki Snoop Dogg, Beyonce na Justin Bieber bagiye bagezwa mu nkiko n'abafana babo?

 May 11, 2023 - 07:28

Abahanzi barimo Snoop Dogg, Beyonce na Justin Bieber, bagiye bakunda kuregwa n'abafana babo.

Mu myaka yashize, byabayeho kenshi, aho abahanzi bazwi cyane nka Justin Bieber, Beyonce, na Snoop Dogg, baregwaga n’abafana babo.

Ibi birego byagiye bitangwa ku bw’impamvu zitandukanye, zirimo ibibazo bijyanye no gusubizwa amatike, gukomeretsanya, ibicuruzwa, gahunda zo guhura no gusuhuza, ndetse n’imanza zijyanye n’uburenganzira ku bihangano.

Justin Bieber yarezwe n'umufana we amushinja kumusakuriza[Getty Images]

Urugero, uwitwa Stacey Betts, mu mwaka wa 2010, yahisemo kurega Justin Bieber, asaba guhabwa miliyoni 9.25 z’amadolari, kubera ko ngo uyu muhanzi yamwangirije amatwi kubera gusakuza cyane aririmba.

Nyamara, nyuma y'imyaka itatu, yasobanuye ko atabashije kubona umunyamategeko wo kumufasha muri iki kirego, birangira kinahagaritswe.

Hagati aho, mu 2019, umufana w'impumyi  Mary Conner, yareze Beyonce na sosiyete ye ya Parkwood Entertainment LLC.

Beyonce yashinjwe guhonyora uburenganzira bw'abafite ubumuga[Getty Images]

Yashinje uru rubuga gukorera ivangura abafite ubumuga bwo kutabona, agendeye itegeko ry’Abanyamerika bafite ubumuga.

Muri 2005 kandi, uwitwa Richard Monroe Jr. yagerageje kwinjira ku rubyiniro mu gitaramo cya Snoop Dogg, atahawe ikaze.  Monroe Jr. yavuze ko yakomeretse nyuma yo gukubitwa n'abashinzwe umutekano.

Snoop Dogg na we yigeze kujyanwa mu nkiko n'umufana we[Getty Images]

Yareze uyu muhanzi n'abantu bose bagize uruhare mu gitaramo, asaba guhabwa miliyoni 22 z'amadolari. Inteko y'abacamanza yasanze Snoop Dogg utari wagize icyo akora, nta cyaha kimuhama, ariko kuko  hari habayeho gukubita, bityo label, n'undi muhanzi wagize icyo akora ndetse n'abakozi benshi bategekwa kwishyura Richard Monroe Jr. agera ku 449,400 by'amadolari.